ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Huye: umugore akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’ukwezi n’igice

by RWANDATODAY 24 September. 2019 @rwandatoday 7K Views


24092019140307Ibakajdhhssj-768x432.jpg
ADVERTISEMENT



Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera mu karere ka Huye kuriuyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019 rwataye muri yombi umugore ukekwaho kwica umwana we w’uruhinja rufite ukwezi kumwe.


Uyu mubyeyi uvugwaho kwihekura akaba yitwa Mukaremera Immaculée ni umudamu w’imyaka 32 y’amavuko akaba yari atuye mu mudugudu wa Gahenerezo, akagali ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu ukekwaho aya mahano yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubunzegenzacyaha (RIB). Icyaha akurikiranyweho ni icyo kwihekura nyuma yo gusanga uruhinja rwe rwapfuye.

ADVERTISEMENT

Uyu mugore abaturanyi be bavuga ko yari asanzwe anywa ibiyobyabwenge kandi akunze gucyura abagabo benshi kuko yari afite abana batatu badahuje ba se, umwe mu bana be ufite imyaka icumi (10) aganira n’umunsi.com dukesha iyi nkuru,  yavuze ko mama we yatashye yasinze agaha uwo mwana imiti yari asanzwe anywa kubera uburwayi bw’uruhu yari afite, bikaba na none  bivugwa ko bishobora kuba intandaro y’urwo rupfu rw’uwo mwana.


Umwe mu baturanyi be yagize ati: “uyu mugore yagaragaraga nk’indaya kuko afite abana batatu badahuje se, umwana muto yari umukobwa yari afite ukwezi n’igice, uyu umugore bamufashe ari guha umwana we mutoya imiti ariko mu gihe cyashize bamufashe n’ubundi yamucuritse muri wese, nuko umugabo wacuruzaga inzoga amukuramo amujyana kuri Police, uyu mugore rero atashye nibwo yafashe umwana amukubita ku gikuta umwana arapfa.”


Mpazimpaka Augustin ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahenerezo ahabereye ubu bwicanyi yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugore agerageza kwica uyu mwana kuko no mu cyumweru gishize bamumwambuye agiye ku muta muri wese, yagize ati: “hashize icyumweru ashaka guta uriya mwana muri wese yo kwa Mure ariko abaturage baramufashe baramumwambura, yagiye kuri Police ariko baramurekura none ibi byongeye kuba hari hashize icyumweru kimwe bamurekuye”.


Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajepfo CIP Sylivstre Twajamahoro yemeje urupfu rw’uyu mwana ndetse n’itabwa muri yombi ry’uyu mugore, yemeza ko yari afite abana batatu bakomoka ku bagabo batatu batandukanye akavuga ko uwo mwana yari afite ikibazo cy’uburwayi bw’uruhu ariko mu cyumweru gishize bagerageje kumenya amakuru ko yambuwe uwo mwana agiye kumujugunya.


Ingingo ya 143 yasohotse mu igazeti nº Special yo kuwa 14 Kamena 2012 ishyiraho itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko “kwihekura ni ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko. Kwihekura bihanishwa igifungo cya burundu.”


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links