ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Leta ya tanzania yashyizeho itegeko ryo guta muri yombi abantu bose baryamana bahuje ibitsina.

by Edouard Nsengiyumva 21 September. 2019 @rwandatoday 6K Views


21092019124904image1-1920x1080-678x381.jpeg
ADVERTISEMENT


Ibi byatangajwe ubwo minisitiri Hamad Masauni yasabaga police yo mu kirwa cya Zanzibar (itegekwa na Tanzania) gufata abantu bose baryamana bahuje ibitsina.
Yatangaje ibyo ndetse anasobanura ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ingingo inyuranyije n’imyemerere y’amadini yose abanyatanzania n’abanya Zanzibar basengeramo. Mu magambo ye yagize ati: “birababaje cyane kubona abana b’abahungu benshi baramaze kononwa ndetse kuri ubu tukaba tubona umubare munini w’urubyiruko uri gushidukira kujya muribyo bikorwa byo guhuza ibitsina nabo babisangiye kandi bikaba biri kwiyongera umunsi ku munsi”.
Yakomeje agira ati: “ndasaba inzego za polisi gukora ibishoboka byose bafite mu nshingano n’ubushobozi bwabo ngo abo bose bahirahira bajya murizo ngeso cyangwa bakazikwirakwiza mu gihugu cyacu bafatirwe ibyemezo simusiga”
ADVERTISEMENT

Akomeza avuga indi mpamvu yo guhiga bukware abatinganyi aruko urubyiruko rwinshi rwishoye murizo ngeso arinabo usanga bacuruza ibiyobyabwenge muri ako gace ka Zanzibar. Yemeje ko icyo kibazo cyugarije icyo kirwa cya Zanzibar bigatuma ishusho y’ikirwa yandura ndetse n’uburere bw’abana bato bukahazaharira. Yemeza ko kugira ngo iyo ngeso y’ubutinganyi icike burundu ari uko abaturage bose babihagurukira bagafatanya n’inzego z’iumutekano kuburyo bushoboka.
Mu mwaka wa 2017 ku kirwa cya Zanzibar abantu 20 batawe muri yombi bashinjwa guhuza ibitsina nabo babisangiye, sibyo gusa kuko kuri icyo kirwa hari nigihe haba ibikorwa byo gusaka ngo bamenye neza abatinganyi maze babate muri yombi. Umuyobozi w’igipolisi muri Zanzibar Hassan Alli yatangaje ko icyo gihe abafashwe ari abagore 12 n’abagabo umunani ubwo bari bateraniye mu nama muri hoteli.

Mu kwezi kwa kabiri kandi muri 2016 leta ya Tanzania yafunze ibigo byigenga birenga 40 byose bishinjwa ko bifasha abatinganyi, abenshi mu rubyiruko ruhuza ibitsina nabo babisangiye bavuga ko bagiye babyinjiramo biturutse ku bishuko bya bagenzi babo.
Kugeza ubu mu gihugu cya Tanzania guhuza ibitsina nuwo mubisangiye ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse nko ku bagabo bashobora gufungwa guhera ku myaka 30 kugeza ku gihano cya burundu.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links