ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RUHANGO:Barasaba ko bakongerwa udukingirizo kubera ubucye bw'ubwo babona.

by Edouard Nsengiyumva 19 September. 2019 @rwandatoday 5K Views


19092019223652e494a-condom-education-and-distribution-in-mombasa-kenya.jpg
ADVERTISEMENT


Abakora umwuga wo kwicuruza uzwi ku buraya bari mu ihuriro ry’abakora uyu mwuga rikorera mu mujyi wa karere ka Ruhango, bavuga ko umubare w’abakiriya babagana ukomeje kuba mwinshi kuruta uw’udukingirizo bahabwa n’ikibigo nderabuzi cya Ruhango n’icya Kigoma.

Ni mu gihe bavugako hiyongera  n’ikibazo cyuko iyo twabashiranye bakajya  kutugura mu mabutiki (Boutiques) akore muri uyumujyi wa Ruhango nabwo hari igihe basanga twashize.

Uhagarariye ihuriro Indatwa rigizwe n’abakorera uburaya mu mujyi wa Ruhango ariko tutifuje ko amazina ye ashyirwa mu Itangazamakuru kubwo kurinda ubusugire bw’abamukomokaho.
ADVERTISEMENT

Mu kiganiro  kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 umwaka wa 2019, abakora uburaya n’abaryamana bahuje igitsina bagiranye n’abaganga bakorera ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Ruhango, Inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere, N’umuryango nyarwanda utari uwa leta (Ihorere Munyarwanda Organization) ugamije  kwita ku bantu bari  mubyago byo kuba bakwandura virusi itera Sida.

Aba bavuga ko ikibazo gikomeye gishobora kubaca ku bakiriya  kandi aribo bakuraho amaramuko. Gishobora kandi no kutuviramo kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina idakingiye″.

Akomeza agira Ati“Mugihe umukiriya aje ashaka ko dukorana imibonano mpuzabitsina agasanga nta gakingirizo mfite ndetse yajya cyangwa se njye najya kukagura mu mabutiki nkakabura sina mubwira ngo nagende nta muhaye icyo yaje ashaka kandi si nakora ikosa ryo kumusubizayo nziko ariho ndibukure ikintunga.

Dukeneye ko buri muntu tubana mu ihuriro ahabwa udukingirizo duhwanye n’umubare yifuza, kuko niwe uba uzi abakiriya yakira uko bangana ″

Kemirembe Ruth Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kuburyo byibura abakora umwuga w’uburaya bajya bahabwa umubare w’udukingirizo duhagije.

Ati“Ikibazo cy’ubuke bw’udukingiriza duhabwa abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburya tumaze iminsi bakitugejejeho kandi twagikoreye ubuvugizi kurwego rudukuriye, ku buryo batazongera guhura n’iki kibazo, ″

Murwego rwogushakira igisubizo kirambye ikibazo kibura ry’udukingirizo mu mujyi wa Ruhango, Jule Mugisha umukozi w’umuryango nyarwanda utari uwa leta (Ihorere Munyarwanda Organization) ushinzwe gahunda y’ibiganiro  avuga ko uyu muryango uri gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima bwuko mu karere   ka Ruhango hashyirwa utuzu abantu bajya gufatiraho udukingirizo ku buntu.

Ati“Ubu turi gukara ubuvugizi bwuko mu karere ka Ruhango hashyirwa utuzu abantu bazajya bafatiramo udukingirizo nta kiguzi, kandi twizeye ko mugihe gito biraza gukorwa, bityo abataka ko udukingirizo tubabana duke babe babonewe igisubizo kirambye ku kibazo bari bafite″

kugeza ubu nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa karere ka Ruhango hamwe N’imiryango nyarwanda itari iya leta igamije gufasha mubikorwa bitandukanye abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abagore n’abakobwa bakorera uburaya mu mujyi wa Ruhango gusa bagera 320. Naho imibare y’abakorera uburaya mubindi bice bitandukanye byo muri aka karere yo ikaba itarashyirwa ahagaragara.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links