ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Hari ababona ubutumire bw'ubukwe bwo gushyingira budashyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

by Edouard Nsengiyumva 18 September. 2019 @rwandatoday 6K Views


180920192104405d1430c6b9433.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu batuye mu karere ka Rutsiro baravuga ko kuba impapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwo gushyingirwa, zandikwaho amazina y'ababyeyi b'abagabo gusa ko imiryango yabo ariyo itumira mu bukwe, ari kimwe mu bidashyigikira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore mu Rwanda.
Ubusanzwe, mu Rwanda iyo handikwa ubutumire mu gihe hari umukobwa n’umusore benda kuzashyingirwa usanga ubwo butumire bwanditsweho ko imiryango ibiri - uw’umusore n’uw’umukobwa itumira mu bukwe. Gusa amazina y’ababyeyi batumira aba yanditseho, ni ay’ababyeyi b’abagabo gusa. Ibi nibyo aba baturage baheraho bagaruka ku ngaruka zitari nziza bitera harimo no kuba bidashyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
ADVERTISEMENT

Uwitwa Baganishuri yagize ati: “Igihombo mbonamo, iyo nanditse ngo umuryango wa Baganishuri -njyewe, abatanzi bazi umudamu [wanjye] ntabwo badushyigikira. Nkabona inyungu yazamo rero hagiyeho Baganishuri n’umudamu wanjye, abanzi n’abamuzi twese badushyigikira kuko umwana tumuhuriyeho .
Undi yunzemo ati : “Ntabwo hakagombye kugaragaraho izina ry’umugabo gusa ngo umugore asigare, kuko ku ruhande rumwe hari umuryango uzi Eliane-njyewe, undi muryango ukaba wari uzi wenda umutware wanjye. Rero kubera ko ubu umutware wanjye ntawe ukibaho, ntabwo nzi ukuntu nshobora kujya gushyingira umwana ngo nandike mu izina ry’umutware gusa hatabonetseho n’iryanjye .”
Radio Isangano yashatse kumenya icyo Impuzamashyirahamwe y’imiryango Nyarwanda itari iya leta ifite mu ntego zayo guharanira uburenganzira bw’abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire, Pro-Femmes Twese Hamwe ibivugaho, maze yegera Kanakuze Jeanne D’Arc, umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe.
Kanakuze avuga ko bikwiye ko uko umuco ukura ukwiye kugira bimwe mu bivamo harimo na buno buryo ubu butumire bwandikwa.
“Mu buringanire hazamo n’agaciro. Guha umuntu agaciro, kuko umuco hari ibintu byiza ukomeza uzana ariko hari n’ibindi byagakwiye kuvamo. Abantu batanga invitations [impapuro z’ubutumire] , ariko niko bimeze kuko ni umuco, bakandika ngo umuryango wa Sibomana yenda na Havugimana – ise w’umukobwa uratumira… hari ubwo mujya mubonaho izina ry’umugore watwise amezi 9? Ntabwo mvuze ngo mugende mubihindure, ni umutimanama wanyu ariko nimwumve impacts [ingaruka] bigira. Bakwiye kuvuga bati umuryango wa Sibomana na Uwimana Mariya baratumira , hamwe n’umuryango wa Sebera na naka, ni abantu bane – umugabo n’umugore ” .Niko yavuze
Kureshya imbere y’amategeko hagati y’umugabo n’umugore, binagaragarira mu itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo ku wa 12 Nzeri 2016, risimbuye iryo ku wa 27 Ukwakira 1988.

Ingingo ya 209 y’iri tegeko, ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.
Ndetse umwe mu bashyingiranywe akaba yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho bikemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links