ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

KNC yatangaje ko umu-Rayon uzakoresha uburozi kumukino wa Gasogi azumira mu kibuga

by Edouard Nsengiyumva 18 September. 2019 @rwandatoday 7K Views


1809201903090420190918_120845.jpg
ADVERTISEMENT


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yaburiye Rayon Sports ko nibakoresha amarozi ku mukino w’umunsi wa mbere bazahuriramo n’ikipe ye, ngo bazirengera ingaruka zizababaho zirimo no kumira mu kibuga.

KNC avuga kuri uyu mukino yavuze ko nta kintu abona kizafasha Rayon Sports ku mukino bazahuriramo tariki ya 5 Ukwakira 2019, aho kuri we imisifurire ari yo ishobora kumuza amanota atatu ya mbere mu mateka y’iyi kipe yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri.
ADVERTISEMENT

KNC(hagati) yavuze ko Rayon Sports itamuteye ubwoba
Mu magambo ye ubwo yari kuri TV1, KNC yagize ati: “Hari abambwiye ngo tuzagutegura hasi hejuru… bazaduhe umusifuzi mwiza gusa... Nranumvize ngo harimo system… ngo amarozi..umuntu uzibeshya akajya mu bintu bya giligili azahura n’akaga…nihagira uwumira mu kibuga ntimuzambwire”.

“Umuntu uzatinyuka gukenyera agahu Imana izamugaragaza ashobora kuzavamo yiruka. Nabagira inama yo kwitandukanya n’icyo cyose. Niba byarabayeho kubwa Camara murekere aho ariko nihagira uwongera kubigerageza ibizamubaho azabibona”.

Ikipe ya Gasogi nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ikaba imaze gukina imikino itandatu aho ntanumwe batsinze, batsindwamo itatu banganya ibiri n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports ngo izagorwa nkuko yagowe n'umukino wa Mukura VS
Umukino wa Rayon Sports ukazabera kuri stade ya Kigali, aho KNC yavuze ko abafana ba Rayon Sports bazataha barira kuko ikipe yabo itagikomeye nka mbere nkuko yakomeje abitangaza.

Gasogi United kugeza ubu yaguze abakinnyi benshi barimo Ndekwe Felix bakuye muri Marine, Kaneza Augustin wavuye muri Sorwathe, Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe, Mudeyi Abdul wari muri Espoir, Dusabe J Claude(Nyakagezi) from Amagaju, Munyabuhoro J D’Amour kuva muri Bugesera, Athassi Fabrice Merlin wakiniraga Union de Douala, Heron wari muri Kiyovu sports na Manase Mutatu Mbendi wavuye muri Saint Eloi Lupopo.
S/Funclub



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links