ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Mulindahabi Irene wa Isango Star

by RWANDATODAY EDITORIAL 17 September. 2019 @rwandatoday 12K Views


17092019223912arton8135.jpg
ADVERTISEMENT



Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio Isango Star Mulindahabi Iréné akekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni.

Uyu munyamakuru asanzwe ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango Star ndetse no gutangaza amakuru mu buryo bw’amashusho abicishije ku rubaga rwa youtube.Yatawe muri yombi azira icyaha yakoze hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yemeje ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi.



ADVERTISEMENT

Yagize iti" RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ".

RIB irasaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko Umuntu wese, utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha yashyize ahagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000Frw).

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links