ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rurageretse hagati ya Wydad na Esperance.

by Edouard Nsengiyumva 17 September. 2019 @rwandatoday 1K Views


17092019215323Image_201991865022670.jpg
ADVERTISEMENT


Mu kwezi kwa gatanu muriyi uyu mwaka wa 2019 nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Africa (caf champions league).
Icyo gihe ikipe ya Wydad Casablanca yo muri Maroc yahuriye kumukino wa nyuma na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, nyamara uwo mukino waje guhagarara utarangiye nyuma yaho ikipe ya wydad yavugaga ko bari kuyiba kuburyo bukabije bityo ihitamo kwisohokera mu kibuga, nyamara ibi ntibyabujije ishyirahamwe rya CAF n’umuyobozi wayo gutanga igikombe ndetse bakaza kugiha Esperance de Tunis.
ADVERTISEMENT

Icyo gikombe kikimara gutangwa nta minsi yanyuzemo maze caf yisubiraho ivuga ko uwo mukino ugomba gusubirwamo ndetse na Esperance ikagarura igikombe yahawe, ibintu rero byahise bisubira I rudubi kuko Esperance yavugaga ko idashobora gusubiramo umukino kandi yarawutsinze bose babireba. Hitabajwe imbaraga z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi naryo rivuga ko uwo mukino utagomba gusubirwamo ndetse ko Esperance igomba kugumana igikombe yatwaye.
Kuri ubu rero ikipe ua wydad Casablanca yongeye kwegura dosiye ndetse yiyemeza gusubira mu nkiko ndetse ikazakomereza urubanza rwayo mu rukiko rw’ubujurire rw’ibya sports abenshi bazi nka CAS/TAS. Iyi kipe rero yo muri Maroc ikaba yamaze kwemeza ko igiye gusubira mu nkiko bitewe n’uyu mukino. Perezida wa Wydad Said Naciri kuri wa mbere ubwo yari amaze gutorerwa indi manda yemeje neza ko bagiye kongera gusubira mu rukiko rwa CAS nkuko amategeko agenga umupira w’amaguru abiteganya.
Mu magambo ye Naciri yagize ati: “tuzaharanira uburenganzira bwacu kugeza ku ndunduro, tumaze amezi arenga abiri turwanya aka karengane n’ihohotera. Esperance ntikwiye kwegukana iki gikombe mu buryo twabonye I Rades (muri Tunisia, ari naho haberaga uyu mukino utararangiye) .” Muri uwo mukino wabaye mu kwezi kwa 5 ikipe ya wydad yivanye mu kibuga nyuma umusifuzi yari amaze kwanga igitego cyayo cyo kwishyura icyo bari batsinzwe, uyu musifuzi akaba yaracyanze amaze kureba muburyo bw’amashusho bwifashishwa ku bibuga (VAR).

Byari bivuze ko umukino nurangira gutyo Esperance iri butware igikombe kuko yari iri imbere n’igitego 1-0 kandi mu mukino ubanza zari zanganyije igitego 1-1, nukuvuga mu mikino yombi Esperance yari ifite ibitego 2-1. Icyakora imanza zose zabaye ntizihakana ibyavuye mu mukino wa mbere wabereye muri Maroc ukarangira ari igitego 1-1, ikibazo cyabaye muri uwo mukino wa kabiri ndetse n’urukiko rwa CAS mukwezi kwa munani rwari rwanzuye ko ikipe ya Wydad yatsinzwe bityo Esperance igomba guhabwa igikombe.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links