ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuturage w'i Nyamasheke wari wajyanwe mu kigo ngororamuco azira kuvugisha itangazamakuru yarekuwe

by Edouard Nsengiyumva 17 September. 2019 @rwandatoday 5K Views


17092019112540Inkuru Ananias Ok.jpg
ADVERTISEMENT


Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano, nyuma y’icyumweru kirenga ashyizwe mu kigo ngororamuco abaturage bamwe bavuga yajyanyweyo kubera kuvugisha itangazamakuru ubuyobozi buvuga ko yabugandiye, kuri uyu wa mbere yazanwe mu mudugudu mu nama y’abaturage bimwe mubyo yashinjwaga bibura gihamya ararekurwa.
Mu cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru y’umuturage Ananias utuye mu murenge wa Kagano akagari ka Rwesero, umudugudu wa Mutusa, wari wajyanwe mu kigo ngororamuco abaturage bavugaga ko yazize kuvugana na Radio Isangano, ubuyobozi bwo bukavuga ko yajyanweyo kubera kubugandira, guhohotera umuturage ndetse n’ ibindi,. Kuri uyu wa mbere, habaye inteko y'abaturage mu mudugudu uyu muturage atuyemo, umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, bwana Ntaganira Josue Michel wari muri iyi nama abajije niba Ananias ariwe watemye urutoki nyirarwo yavuze ko atamubonye.
ADVERTISEMENT

Yagize ati “kubera yuko yari afite ikibazo k’ inzira nyuma yuko ateye akavuyo k’iyo nzira ntabwo izo nsina zatemwe, ahubwo aho tuzitiriye urwo rugo twarabyutse dusanga urwo rugo rwagiye nizo nsina zatemwe”.
Umuyozi w’agateganyo w’ akarere ka Nyamasheke, bwana Ntaganira Josue Michel yavuze ko ibyo byaketswe kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye.
Yagize ati “Ntawamubonye arutema ahubwo ikibazo n’ amakimbirane abantu bari bafitanye hahita hakekwa ko ariwe”.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusobanurira abaturage ko iyo nibura haboneka abamubonye arutema koko yari kubihanirwa.
Yagize ati “Nibura iyo tubona nk’ abantu batatu bavuga ko bamubonye arutema ntitwari kumusiga ariko iyo hajemo ibintu byo gukeka, hitabazwa RIB na Polisi hagakorwa iperereza ryimbitse” .
Nshimiyimana Ananias avuga ko we icyo yazize ari uko yavugishije itangazamakuru nk’uko yabibwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kagano.
Yagize ati “Uwavuze ngo bamfate bankande kuko navuganye n’ itangazamakuru ni Gitifu w’ umurenge wa Kagano, ibi yabivuze hari n’abandi bantu batanu twari twajyanye”.
Ubwo bari muri iyi nama umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Rwesero, Madamu Mukandayisenga Jeannette yasabye abaturage kujya batanga amakuru kuva uwo munsi.
Yagize ati ” Upfa kuba ari amakuru wizeye atariho ivumbi niyo mvugo iriho, amakuru atariho ivumbi muyatange kuva nonaha kugeza Yesu agarutse mujye mutanga amakuru”.
Iyi nama yakemuriwemo iki kibazo umugore wa Nshimiyimana Ananias nubwo yayitabiriye avuga ko ntayo yari yamenyeshejwe.
Yagize ati “ Ntabwo nameneshejwe ko inama iraba uyu munsi, nagerageje kubaza umuyobozi impamvu batumije inama ntibabimbwire kandi arinjye nyiri ikibazo ansubiza ko abandi bo bari babibabwiye” .

Umukuru w’ umudugudu wa Mutusa, Nkundunkundiye Martin avuga ko yahamagaye abo afitiye numero za Telefoni.
Yagize ati “ ubundi iyo uhamagaye umuyobozi w’ isibo ukamubwira uti mbwirira abantu…, ubundi njye nahamagaye abo mfitiye numero za Telefoni ndababwira nti mubwirane muze dukemure iki kibazo, umuyobozi w’isibo namuhamagaye nsanga telefoni ye itariho ” .
Uyu Nshimiyimana Ananias yafashwe kuwa 4 Nzeri uyu mwaka ashyirwa mu kigo ngororamuco cya Nyamasheke.
Kuri uyu wa mbere hatumijwe inama idasanzwe yo gukemura iki kibazo, umwe mubayobozi bo muri aka kagari ka Rwesero,yavuze ko impamvu ari uko mu nteko y’ abaturage isanzwe iba kuwa kabiri abayobozi batari kuba bahari.
Ubu Nshimiyimana Ananias ari kumwe n’umuryango we nyuma y’ icyumuweru gisaga yari amaze mu kigo ngororamuco.




ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links