ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ikirere gishobora gutuma Umutoza wa Liverpool ayivamo SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 17 September. 2019 @rwandatoday 9K Views


17092019013535Liverpool-klopp-rain-1178776.jpg
ADVERTISEMENT


Ikipe ya Liverpool yaguye mu kantu ubwo uhagarariye umutoza Jurgen Klopp yatangazaga ko hari igihe uwo mutoza atazasinya amasezerano mashya bitewe n’ikirere kibi cyo mu bwongereza.
Uyu mutoza wigeze kumvikana avuga ko imvura ndetse n’imiyaga ikomeye biri mu byamubujije gutwara igikombe cya shampiona ikipe ya Liverpool yifuza kurusha ibintu byose. Uyu Jurgen Klopp wahoze anatoza Dortmund kugeza ubu afite amasezerano azageza mu mwaka wa 2022 ndetse akaba yaranatangaje ko azaha agaciro amasezerano ye akayarangiza nkuko yagiye abigenza no mu yandi makipe yananyuzemo.
ADVERTISEMENT

Iyi kipe byari byatangajwe ko ishaka kongerera uyu mutoza umushahara ikamugeza kuri miliyoni 10 ku mwaka ndetse ikamuha nandi masezerano mashya ariko nyuma byaje kugaragara ko uyu mutoza atanyuzwe na gato n’ikirere gikonja cyane cyo mumujyi wa Merseyside mu majyaruguru y’ubwongereza. Uhagarariye Jurgen Klopp yavuze ko kugeza ubu umukiliya we agifite amasezerano muri Liverpool azamugeza mu mwaka wa 2022 kandi bagifite umwanya uhagije wo gutekereza ku masezerano, uyu kandi yanavuze ko ntabanga ririmo ko ikipe ya Liverpool ishaka kumwongera amasezerano ariko ko batayasinya aka kanya batabanje kureba niba ntampinduka zizaba mu kirere cy’ubwongereza, bitabaye ibyo bakwigendera.

Umutoza Jurgen Klopp ubwo yatozaga mu budage iyo igihe cy’imbeho cyageraga ikipe ye yamuhaga ikiruhuko cy’ibyumweru nka bibiri akajya kubanza kuruhuka kugira ngo ikirere kibi kitamugiraho ingaruka, nyamara kuri ubu muri Liverpool igihe kibi nk’icyo kiza imikino irimbanyije kuburyo atafata ikiruhuko ngo bishoboke nyamara uyu mutoza akaba arwara indwara za gripes ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu atamerana neza n’ikirere gikonja nk’icyo mu bwongereza ngizo impamvu zituma adashobora gusinya amasezerano mashya muri Liverpool.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links