ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Urubanza rwaregwagamo Umunyakenya wabeshye urubyiruko muri Kigali Convention Center rwarangiye ahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri

by Edouard Nsengiyumva 17 September. 2019 @rwandatoday 14K Views


17092019005249arton1882-3cc2a.jpg
ADVERTISEMENT


Aba baregwaga ubutekamutwe dore ko abiyandikishaga binyuze kuri murandasi (Internet) bizezwaga kuzitabira iyo nama y’umunsi umwe, bagatahana amadorali ya Amerika 197 ni ukuvuga agera ku bihumbi 190 y’amanyarwanda.
Ku munsi w’inama nyirizina abayitabiriye baje ari benshi kuri Kigali Convention Center, mbere yo kwinjira batangira gucibwa amafaranga 4500 kugira ngo binjire mu cyumba cyagombaga kuberamo inama mu gihe ari bo bari bijejwe amafaranga batahana.
Byakuruye akavuye gakomeye inzego z’umutekano zihosha akavuyo zita muri yombi abantu batandukanye bari bafite aho bahuriye no kwaka ayo mafaranga.
ADVERTISEMENT

Abasomewe n’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ni Dr. Kinuthia Charles wari uyoboye itegurwa ry’iyo nama, Rachel Matipei Nashipai, Vivian Khisa bakomoka muri Kenya bagizwe abere n’umunyarwandaMohamad Niyonkuru nawe wagizwe umwere.

Kinuthia yahamijwe icyaha cyo kwihesha iby’undi hakoreshejwe amayeri ahanishwa gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abandi bakigizweho abere kubera ibimenyetso bidahagije. Abaregwa bagizwe abere ku cyaha cyo gukoresha inama mu buryo butemewe, bo bireguraga bavuga ko inama yari yateguwe mu buryo bwemewe cyane ko bo bavugaga ko atari ubwa mbere bakoresha iyo nama.
Ubo aba batabwaga muri yombi, hari abantu benshi bavugaga ko baciwe amafaranga ngo binjire, bagasabwa ko bayasubizwa. Byavugwaga ko aba bari bamaze gukusanya amamiliyoni bishyuwe.
S/jobcenter

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links