ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abazatorerwa guhagararira intara y’Iburengerazuba muri Sena barasabwa kwegera abaturage SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 16 September. 2019 @rwandatoday 3K Views


16092019114348photo igihe.jpg
ADVERTISEMENT


kuri uyu wa mbere habaye igikorwa cy’ amatora y ‘abasenateri hirya no hino mu gihugu.
 Bamwe mu batoye bo mu karere ka Karongi barasaba abazatorwa guhagararira intara y uburengerazuba ,kuzita ku kwegera abaturage no gukora inshingano zabo neza nkuko babyiyamamarije.
Ni amatora yatangiye ku isaha y ‘isaa yine, abera mu nzu y’urubyiruko y’ akarere ka Karongi nubwo byari biteganijwe ko abera mu nzu y’inama y’akarere ariko kuberako imvura yangije igisenge mu gitondo hahindurwa aho abera .
Mu bakandida 15 hagombaga gutorwamo abakandida 3 bazahagararira intara y’uburengerazuba. Bamwe mu bagize inteko itora basabye abazatorerwa guhagararira intara y’Iburengerazuba, kwita ku nshingazo zabo nkuko babyiyamamarije.
ADVERTISEMENT

Twagirumukiza innocent, perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Mubuga, yavuzeko hari inshingano za sena kandi zisobanutse ko abazatorwa bazazishyira mu bikorwa.
Yakomeje agira ati” bazibande gushyira ingufu mu bikorwa by’iterambere no kuvugurura amategeko arengera umuturage kugirango umuturage urwego ariho uyu munsi ejo azabe yisumbuyeho”.
Undi mu bagize inteko itora yavuzeko icyo abazatorwa bazibandaho ari ugukurikirana imikorere y’inzego zashyiriweho kuzamura abaturage ndetse no kureba ko ya mategeko batoye kimwe n’ andi yose ashyirwa mu bikorwa gusa ngo ntibazibagirwe gusura abaturage baba barabagiriye ikizere bakabatora”.
Mukeshimana yasoni, umuhuzabikorwa w’amatora mu karere ka karongi na Rustiro,yasobanuye uburyo amatora yakozwemo.
Yagize ati “Amabwiriza ya komisiyo y’amatora ateganyako amatora atangira saa yine agasoza saa saba, ariko saa yine nabwo amatora atangira ari uko abagize inteko itora ku rwego rw’intara yose byibuze baba bangana na mirongo itanu ku ijana bigize inteko yose wongeyeho umuntu umwe bityo rero hamaze kwegeranywa amakuru mu turere twose ,ushinzwe ibikorwa by’amatora ku rwego rw’intara yaduhaye uburenganzira bwo gutangira icyo gikorwa”.

Nkuko tubikesha Urubuga rwa Komisiyo y’amatora,Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, n’iy’Iburasirazuba zitanga abasenateri batatu (3), Intara y’Amajyaruguru itanga abasenateri babiri (02), naho Umujyi wa Kigali ugatanga Umusenateri umwe (01)
Aya matora yatangiye kuri uyu wa mbere yabanjirije ayandi, nayo ateganyijwe kuri uyu wa kabiri , ahazatorwa umusenateri umwe uhagarariye kaminuza n‘ibigo by’ubushakashatsi bya Leta, nahokuwa gatatu hazatorwa undi uhagarariye ibigo byigenga .

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links