ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Imihigo y'Ingo n' Umugoroba w'ababyeyi, inkingi y'Itererambere ry'Umuturage

by Edouard Nsengiyumva 15 September. 2019 @rwandatoday 4K Views


15092019062800csm_Gim3_bcb09721d7.jpg
ADVERTISEMENT


Mu rwego rwo kubaka Umuryango utekanye kandi ukungahaye, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha mu kuzamura iterambere ry'umuryango.
Bishimiye aya mahugurwa
Kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, inzego z'ubuyobozi zifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye bafatanya muri izo gahunda kugira ngo "Twubake umuryango twifuza."
Ni yo mpamvu guhera tariki ya 05Kanama 2019 kugeza tariki ya13 Nzeri mu Murenge yose igize Akarere ka Karongi haberaga amahugurwa ahuza Abakuru b'imidugudu, CNF b'Akagari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari na Komite z'Umugoroba w'ababyeyi muri buri Murenge, ahaganirwa ku kunoza uburyo bwo kuyobora umugoroba w'ababyeyi no kuwutangaho raporo, aya mahugurwa akaba yarageze ku bagera ku 3,759 . Nyuma y'aya mahugurwa, ingo
82,214 zabonye Ikayi y'Umuhuza mu Iterambere izashyirwamo imihigo y'Umuryango.
ADVERTISEMENT

Abahawe amahugurwa bishimiye Ikayi y'Umugoroba w'Ababyeyi n'Ikayi y'Umuhuza mu Iterambere
Hifashishijwe ikayi y’umugoroba w’ababyeyi izajya ifasha mu gutanga Raporo y’ibikorwa by’umugoroba w’ababyeyi, abitabiriye inama bahugurwa uburyo amakuru ajyanye n’uko umugoroba w’ababyeyi wagenze. Muri iyi kayi hagaragaramo ibiganiro bishobora gutangwa, ingengabihe ishyirwamo uko ibiganiro byagenze ndetse n’icyakorwa kugira ngo bigende neza.

Abahawe aya mahugurwa bagaragaje ko bishimiye ikayi y’umugoroba w’Ababyeyi bavuga ko hari byinshi bazanoza kuko zisonatse kandi zikaba zizabafasha mu kunoza iyi gahunda.
Muri aya mahugurwa kandi hanaganirwa ku ikurikiranabikorwa ry’imihigo y’ingo hifashishijwe ikayi y’Umuhuza mu Iterambere ikubiyemo imihigo y’umuryango.


Aya mahugurwa arimo atangwa ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Rwamrec mu mushinga PREVENTION+.
Uretse gutanga imfashanyigisho n'amakayi y'imihigo y'ingo, uyu mufatanyabikorwa anafasha mu gukurikirana izi gahunda.
Muri Buri murenge, ubwitabire bwabaga buri hejuru
Umugoroba w’Ababyeyi, imihigo y’ingo, umudugudu w’Icyitegererezo no gukemura ibibazo byose bibangamira umutekano n’imibereho by’umuntu ni zimwe muri gahunda Leta yashyizeho mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links