Uruhinja rw'amezi 2 rwarokotse impanuka yakozwe na korali Abarinzi SOMA INKURU HANO
by Edouard Nsengiyumva
14 September. 2019
@rwandatoday 16K Views
Mu barokotse impanuka yakozwe na korali Abarinzi harimo uruhinja rw’amezi 2
Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 Korali abarinzi yo ku mudugudu wa ku mukenke Paruwasi ya Gasave mu karere ka Gasabo mu itorero ADEPR yakoze impanuka igiye mu ivugabutumwa Buhanda Gitwe . Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kabagari Akarere ka Ruhango ubwo coaster barimo yarenze umuhanda.
ADVERTISEMENT
Mu barokotse iyi mpanuka harimo n’umwana w’uruhinja rw’amezi abiri rusizwe na Nyakwigendera akaba kandi asize abana bane. Yavutse 1985 bivuze ko yarafite imyaka 34 nkuko musaza we witwa Hodari Umugwaneza yabidutangarije. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.
Abandi bagera ku munani muri 22 bari muri coaster bakaba bakomeretse cyane bikomeye bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Gitwe.
ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT