ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyamasheke:Umugabo yajyanywe mu kigo ngorororamuco azira kuvugisha itangazamakuru SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 11 September. 2019 @rwandatoday 15K Views


11092019064836kigali-today-_-nyamasheke-_-rwanda-5.jpg
ADVERTISEMENT


Kuva kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias yashyizwe mu kigo ngororamuco cyo mu karere ka Nyamasheke . umugore we ndetse n’umuturanyi bavuga ko yazize guha amakuru Radio Isangano, ubuyobozi bwo buvuga ko yajyanywemo kubera kubusuzugura.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2019 nibwo Radio Isangano yanyujijeho inkuru z’abaturage batuye mu mudugudu wa Mutusa akagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kagano, bavugaga ko bimwe inzira n’abaturanyi babo ndetse amazi ava ku nzu zabo akaba agiye kuzabasenyera, kuva kuwa Gatatu w’icyumweru gishize umwe muri aba baturage yajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamasheke .
ADVERTISEMENT

Nyiranzakizwanayo Rachel umugore wa Nshimiyimana hari icyo avuga kubyo bashinja umugabo we kwanga kwitaba ubuyobozi. Yagize ati “ kumuhamagara ntiyari ahari, hari urupfu yari yagiyemo ikigari, njyewe naranitabye kuko ibyo yari yahamagariwe byari byakozwe n’umwana kandi umwana ari uwacu twembi, mpageze baranyanze bambwira ko ntagomba kumwitabira”
Nyiranzakizwanayo avuga ko iyo umugabo we abajije icyo azira bamubwira ko ikibazo agifitanye n’ubuyobozi;yagize ati “Iyo abajije baramubwira ngo ikibazo agifitanye n’ubuyobozi”.
Umwe mu baturanyi be wasabye ko imyirongoroye ndetse n’ijwi rye bihindurwa, kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko icyo uyu mugabo wajywanwe mu kigo ngororamuco azira kuvugisha itangazamakuru ,ati “ ubwo icyatumye uyu mugabo afungwa ndetse nubu akaba akirimo, twabasabye ko baza aho byabereye bakabasubiza ko uwo bashakaga ari uyu mugabo kuko yahuruje Radio ikaza mu mu mudugudu wacu kandi batabishaka”
Uyu muturanyi yakomeje avuga ko ibi byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano. Yagize ati “ Gitifu niwe wabivuze yari yicaye imbere y’ameza, yaravuze ngo nibamukande yumve.akomeza bamuhimbira ibyaha ko yatemye insina, bamuhimbira ko yasuzuguye bayobozi …. “

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano bwana Niyonzima Jacques ahakana ko uyu muturage yajyanwe mu kigo ngororamuco kuko yatanze amakuru, ko ahubwo agandira ubuyobozi. Yagize ati ” Uwo Ananias nawe ni umuntu wagaragaye nk’umuntu wigomeka, uhohotera abantu yahamagazwa ntiyitabe, mbese ni ukwigomeka ntekereza ko nihaba isuzuma ashobora gutaha kuko ubu maze kumva uko ubuyobozi bukora n’inshingano afite mu buyobozi “
Yakomeje avuga ko akurikiranweho kuba yaraciye inzira mu murima w’umuturage yahamagarwa ntiyitabe ndetse hari nuwo yambuye isuka.
Uyu munyamabanga avuga ko uyu muturage yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu inshuro enye ntiyitabe agahamagazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nabwo akanga kwitaba, …
Bwana Kimanuka Jean Nepomscene ukuriye Isibo uyu muryango ubarizwamo avuga ko ntamyitwarire mibi azi Nshimiyimana Ananias yagize ati “ Mubyukuri uretse kiriya kintu cyabonetse cy’amakimbirane y’inzira akaba ariyo amugejeje hariya, urumva ko abantu bamwimaga inzira batamuvugira neza, niho wenda bahereye ariko ntakindi kintu kibi muziho da!”
Yakomeje agira ati “ Si igisambo, ntamuntu ararwana nawe ntawe ndabona yakubise, ntakindi kintu kibi muziho pe”
Ibivugwa n’aba baturage biramutse ari ukuri, iyi ishobora kuba imwe mu nzira yo gutinyisha abaturage kujyabavugana n’itangazamakuru , cyane ko nubundi uba usanga abaturage bavuga ko iyo banyamakuru bamaze kuhava akenshi abayobozi babareba nabi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyamasheke.
Ibigo ngororamuco bisanzwe bijyanwamo abantu b’inzererezi , naho abakoze ibyaha bajyanwa mu bugenzacyaha bakorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links