ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Burera: Umuturage yaciwe amafaranga 2000 ngo ni uko yasibije umwana ishuri

by OUR REPORTERS 11 September. 2019 @rwandatoday 16K Views


1109201905101678a2b163134e7a6f298f3ee0ff50c8.jpg
ADVERTISEMENT



Bigirimana ukomoka mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe mu kagari ka Mudugari yaciwe amande y’amafaranga 2000 nyuma yo gusibya umwana ishuri.

Ubwo inyemezabwishyu yakwirakwizwaga ku mbugankoranyambaga abaturage benshi babyitiriye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, dore ko iyo nyemezabwishyu yari iy’iki kigo.

RRA ikimara kubona ibyakwirakwizwaga ku mbugankoranyambaga, nayo yagize icyo ibivugaho ibicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter.
ADVERTISEMENT

Basobanuye ko nubwo inzego z’ibanze zakoresheje inyemezabuguzi zabo ndetse na kashi y’iki kigo, ntaho bahuriye n’aya mande.

Bagize ati:"Bimaze kugaragara ko hari amande yashyizweho n’inzego z’ibanze mu byemezo Inama Njyanama z’uturere zagiye zifata.Nyuma yo kubona ko bishobora kuba bibangamiye abaturage, RRA irimo kuganira n’izi nzego kugira ngo iki kibazo gikemuke,kandi bahabwe receipts zitandukanye n’iza RRA"

Abayobozi b’inzego zibanze bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro nyuma yo gukomeza guca amande adasobanutse abaturage. Ibi bibaye nyuma y’aho umugabo witwa Nsabimana Dominique wo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, nawe aciwe amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) kubera ko atazi gusoma.


Nkuko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yahawe Bigirimana,ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nzeri 2019,yaciwe ibihumbi 2000 by’amande kubera ko yasibije umwana ishuri.

Iyi misoro itangaje iri gucibwa abantu mu bice bimwe by’icyaro ikomeje gutuma benshi bibaza ku bijyanye n’amategeko agenga imisoro.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links