ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Agahinda si uguhora urira koko!!!ese ko nanjye nzageraho nishime nk'abandi?

by Edouard Nsengiyumva 11 September. 2019 @rwandatoday 2K Views


1109201904000020190911_125403.jpg
ADVERTISEMENT


Umukobwa witwa jacky, yabyaye ku buryo bubi kuko yafashwe ku ngufu na Se umubyara.
Ni ukuvuga ko umubyeyi we, yari n'umugabo we! Nyina yari Mukeba we, umwana Jacky yabyaye yari umwuzukuru wa Nyina wa Jacky, ariko yari na Mukase.
Jacky, yahoraga atotezwa bikomeye n'umuryango, yaba bakuru be, basaza be ndetse n'abandi bo mu muryango we. Basaza be, bamuhoraga ko yasenyeye Nyina. Umuryango wamushinzaga kwibambaza kuri Se. Yahoraga yabaza icyo azabwira umwana we, umunsi yakuze!
ADVERTISEMENT

Jacky yaryaga ari uko avuye guca incuro, kuko kuva yamara kumenya ko yasamye ntiyasubiye ku ishuri. Nyina umubyara nawe kuva yamenya ko Umugabo we yasambanyije umukobwa we, yahoranaga ihungabana!
Basaza be, ntabwo bihanganiraga ibyo kuko bahoraga bamutoteza ubutitsa. Yari afite inkono ye, ndetse baramuhaye n'icyumba cye. Iyo umwana we yibeshyaga akarenga icyo cyumba, Jacky yakubitwaga nk'iz'akabwana.
Jacky yari yarumiwe!
Byaje kugeraho biramurenga kuko basaza be, buri gihe iyo batahaga nijoro, bamumenagaho amazi.
Rimwe byaje kumurenga maze afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje ikiziriko.
Hari mu masaha ya mu gitondo, abo mu muryango we bagiye mu kazi, maze afata ikiziriko aragitunganya, maze agiye igihe agiye kwimanika, 

yibuka ijambo rivuga riti “GUMANA NANJYE, HUMURA KUKO UHIGA UBUGINGO BWANJYE ARI WE UHIGA UBWAWE. NUBANA NANJYE NTA CYO UZABA” (1Samuel 22:23)
Maze ahita asubika uwo mugambi mubi yari afite. Jacky ubu ni umuvugabutumwa ukomeye. Agenda atanga ubuhamya bw'aho Uwiteka yamuvanye.
Hari ijambo akunda kuvuga , aho agira ati “Abantu bazakwanga urunuka! Maze Uwiteka afate urwo bakwanga, uruhindure umugisha wawe!”
Humura, wenda uyu munsi warara uurira! Mu gitondo ukavuza impundu!

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links