ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abasaga 300 b'abatekamutwe bitwikira ikoranabuhanga bamaze gutabwa muri yombi SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 11 September. 2019 @rwandatoday 8K Views


11092019033724arton7686.jpg
ADVERTISEMENT


Kugeza ubu abantu basaga 300, bamaze gutabwa muri yombi yaba muri leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse no muri Nigeria uru rukaba ari urugamba simusiga rwatangijwe na Amerika rwo guhiga bukware abantu biba abandi amafaranga bifashishije ikoranabuhanga rya none aho akenshi bakunda kwifashisha za emails, maze bakabasha kwiba amafaranga ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Mu gihe cy’amezi ane urwo rugamba rutangiye ubutegetsi muri leta zunze ubumwe za Amerika butangaza ko hamaze gufatwa abantu 281 barimo 167 bafatiwe muri Nigeria ndetse n’abandi 74 bafatiwe muri leta zunze ubumwe za amerika, iyi ikaba ari imibare yashyizwe ahagaragara n’ubutabera bwa amerika.
ADVERTISEMENT

Si abo gusa kandi kubera hari n’abandi bafatiwe mu biihugu bitandukanye birimo Ghana, Turkiya, Kenya, ubufaransa, Malaysia, Ubuyapani ndetse no mu bwongereza. Muribyo bikorwa kandi byo kubahiga byatumye hatahurwa amadorali angana na miliyoni eshatu zagiye zinyerezwa muri ibyo bikorwa by’ubwambuzi.
Ubutabera bwa America kandi buvuga ko no mu mwaka ushize ibikorwa nk’ibi byatumye abantu basaga 74 batabwa muri yombi ndetse icyo gihe hagaruzwa na miliyoni 2.4 z’amadorali.
Ibikorwa by’ubwambuzi bwifashishije ikoranabuhanga byahombeje abantu benshi ku isi, aho usanga abatekamutwe boherereza umuntu email bakamubeshya ko ari abakire cyangwa se ari abasirikare bari kurugamba batuma mumenyerana cyane kugera naho bagusaba kubaha amafaranga bakagusezeranya kuguha zahabu cyangwa se kuzaguha amadorali.

Hari kandi n’abaza bigize abakobwa kandi bakabeshya abagabo ko babakunze cyangwa se bakavuga ko baba mu nkambi kandi ko basigiwe imitungo myinshi n’imiryango yabo ariko bakaba barabuze uwabafasha kuyigaruza. Ni byinshi cyane bifashisha ariko iyo udasanzwe uri umuhanga biragorana kubacika.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links