ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Imyaka 18 irashize habaye ibitero bikomeye ku butaka bwa amerika byahitanye imbaga y’abantu KANDA HANO WISOMERE

by Edouard Nsengiyumva 11 September. 2019 @rwandatoday 4K Views


11092019030957aerial_view_of_the_pentagon_during_rescue_operations_post-september_11_attack1382361964.jpeg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu wa 11 nzeli 2019 hashize imyaka 18 habaye ibitero bikomeye ku butaka bwa amerika bwahitanye imbaga y’abantu bukaba ari nabwo bwa mbere ibitero byahitanye benshi icyarimwe kandi bibereye ku butaka bwa amerika.
Icyo gihe abantu ibihumbi 2996 bahise bapfa ndetse abandi barenga ibihumbi 6000 barakomereka, muri ibyo bitero byanakoreshejwemo indege z’abanyamerika. Byatangajwe ko ibyihebe by al qaeda bigera kuri 19 byashimuse indege enye z’ama kompanyi abiri ya united airlines na American airlines maze baraziyobya.

Ku ikubitiro ebyiri muri izi ndege bazigongesheje imiturirwa ibiri yari ikomeye ku isi yitwa world trade center iherereye Manhattan muri new York abantu bagize ngo byibuze birangiriye aho ariko ibintu nibwo byari bigiye gukurikira hashize iminota 42, za nzu zahise zihubuka zijya ku butaka dore ko buri imwe uko ari ebyiri yari ifite amagorofa 110 zose zahise zihirima.
ADVERTISEMENT

Sibyo gusa izi zimaze kugwa nkaho bidahagije indege ya gatatu nayo yarayobejwe yoherezwa ku nyubako y’icyicaro gikuru cya minisiteri y’ingabo za amerika ariyo bita Pentagon muri Virginia yaraje nayo igonga iyi nzu igice kimwe cyayo kirasenyuka kuburyo bukomeye ndetse n’abantu 165 bahita bahasiga ubuzima.
Icyakora kubw’amahirwe indege ya kane ntiyageze ku ntego y’ibyihebe, nyuma yuko byari bifashe umwanzuro wo kuyohereza mu mujyi wa Washington ariko ntiyaza kuhagera kuko yakoze impanuka igwa hasi itarahagera nyuma yuko abagenzi bari bayirimo barwanyije ibyihebe kuburyo bukomeye. Ibi bitero niyo byabaye inkomoko y’intambara yo kurwanya iterabwoba dore ko aribwo yahise itera Afghanistan ivuga ko igiye kurandurayo umutwe wa al-qaeda ndetse nyuma baza no kwivugana umuyobozi wayo osama bin laden muri 2011.
Nyamara nubwo amerika yateye Afghanistan ku mpamvu y’iterabwoba iyi ntambara yarakomeje ndetse icyari ukurwanya iterabwoba gihindukamo gushinga ibirindiro muri Afghanistan ikindi kirenzeho nuko iterabwoba naryo ryakomeje ku rwego rwo hejuru ndetse kuri ubu rikaba rimaze guhitana abantu bakubye inshuro nyinshi bariya bapfuye muri 2001.
Kugeza nubu kandi twabibutsako imanza z’abagize uruhare muribyo bitero bya 11 nzeli 2001 ziracyakomeje ndetse benshi muribo banafungiye muri gereza ya Guantanamo, uwitwa Mohamed sheikh khalid nanubu urubanza rwe ntirurarangira kuko ruzaba kuwa 11 mutarama 2021. Gusa nubwo ibi bitero byabereye ku butaka bwa amerika ndetse bikanahitana abanyamerika benshi hari urundi ruhande rw’abashakashatsi bajya bavuga ko ibi bitero byakozwe n’abiyahuzi ariko bakabikora ku mugambi wateguwe na bamwe mu bari bari muri leta ya amerika ibi babihera ku kuba izi nzuma zagonzwe n’indege zaguye nyamara nyuma ubushakashatsi bwakorewemo bukahasanga tumwe muduce tw’ibisasu byaturikiyemo.


Bavuga ko izi nzu zitangushijwe nuko indege zazigonze ahubwo indege zazigonze maze ibisasu byatezwemo mbere bikaba aribyo biturika bikazigusha. Uretse kandi ubu bushakashatsi aba bagiye bagaragaza ibimenyetso bitandukanye byagiye bigaragaza ko uyu ari umugambi wateguwe ku mpamvu z’inyungu za bamwe ndetse ni kugira ngo amerika ibone urwitwazo rwo gutera Afghanistan.
Ese wowe ibi bitero haricyo ubiziho? Ese byabaye uriho?

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links