ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umurambo wa Robert Mugabe wavanywe muri Singapore

by RWANDATODAY EDITORIAL 11 September. 2019 @rwandatoday 6K Views


11092019025658Mugabe-800x445.png
ADVERTISEMENT


Indege yihariye niyo ihagurukanye umurambo wa nyakwigendera Robert Mugabe yerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Zimbabwe.


Mugabe yapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 95 mu gihugu cya Singapore aho yari amaze iminsi yivuriza.


Bwana Mugabe yabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe nyuma yo kubona ubwigenge mu 1980. Yamaze imyaka 37 ku butegetsi, aza kubwamburwa mu 2017.


Azashyingurwa kuri iki cyumweru nyuma y’ikiriyo giteganyijwe mu gihugu hose kuwa gatandatu.

ADVERTISEMENT

Imodoka itwara abitabye Imana itwaye umurambo wa Mugabe, yahagurutse mu buruhukiro bw’ibitaro byo muri Singapore iherekejwe n’amapikipiki yerekeza ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.


Abo mu muryango wa Mugabe babwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko iyi ndege yihariye yari itwaye umurambo wa Mugabe, biteganyijwe ko iri bugwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyamwitiriwe kiri i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe i saa cyenda (15h00) ku isaha y’i Kigali.


Biteganyijwe ko umurambo wa Mugabe nugera mu gihugu, uri bujyanwe kuri ‘Stade’ ya Rufaro, ‘Stade’ iri mu gace ka Mbare gaherereye mujyi wa Harare; ‘Stade’ Robert Mugabe yarahiyemo inshingano zo kuyobora Zimbabwe nyuma yo kubona ubwigenge mu 1980.


Aho Robert Mugabe azashyingurwa ntiharamenyekana neza, nyuma y’ukutumvikana kwabaye hagati y’umuryango we na Leta ya Perezida Emmerson Mnangagwa.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links