ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

FWCQ2022: Amavubi akoreye ibya mfura mbi Seychelles iyinyagira imvura y'ibitego 10 ku mwuka

by FRATERNE MUDATINYA 10 September. 2019 @rwandatoday 9K Views


100920191121435db6929d687d98d3bf48cf6a47824a.jpg
ADVERTISEMENT



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibonye itike yo kujya mu matsinda yo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ni nyuma yo gusezerera Seychelles mu ijonjora ry’ibanze iyinyagiye ibitego 10-0 mu mikino yombi.


Ibitego 2 bya Jacques Tuyisenge, 2 bya Kagere Meddie, 1 cya Djihad, 1 cya Mukunzi na 1 cya Hakizimana Muhadjiri kuri Stade Regional Nyamirambo, byiyongeraga kuri 3 byo mu mukino ubanza, byafashije Amavubi kurenga ijonjora ry’ibanze.


Wari umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu matsinda azahatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.


N’ubwo umutoza Mashami Vincent yari yatsinze umukino ubanza muri Seychelles ibitego 3 ku busa, yangaga kugira ikosa na rimwe yakora maze ahitamo kubanzamo 11 babanjemo mu mukino ubanza.


Nko ku mukino ubanza, iyi kipe ntiyari ifite kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima bitewe n’ikibazo cy’imyirondoro cyagaragaye ku mukino ubanza.


Amavubi yatangiye asatira ashaka igitego hakiri kare, ariko amahirwe Meddie Kagere yabonye mu minota ya mbere umunyezamu yamubangamiye umupira awutera nabi unyura haze gato y’izamu.

ADVERTISEMENT

Abasore b’Amavubi bakomeje gushaka igitego botsa igitutu Seychelles, ku munota wa 17 Bizimana Djihad yabonye igitego cya mbere, ni kuri kufura yatewe na Omborenga Fitina ku ikosa ryari rikorewe Meddie Kagere.


Uyu musore yagiye gutera iyi kufura abakinnyi hafi ya bose bari mu rubuga rw’amahina maze umupira awupasa Djihad wari inyuma yarwo na we ahita atera adahagaritse umupira uruhukira mu rushundura.


Kagere Meddie wari wakomeje gushaka igitego yaje kukibona ku munota wa 28 ni umupira Rwatubyaye Abdul yateye maze myugariro wa Seychelles agerageza kuwukuraho biranga maze Meddie Kagere ahita aroba n’umutwe igitego cya kabiri kiba kigiyemo.


Nyuma y’umunota umwe gusa, Jacques Tuyisenge na we bitewe no guhuzagurika kwa ba myugariro ba Seychelles yahise atsinda igitego cya gatatu.


Ku munota wa 34, Jacques Tuyisenge wari na kapiteni w’u Rwanda kuri uyu mukino, yatsinze igitego cya 4 ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 4-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri ashaka ibindi bitego, yashakaga gutsinda ibitego byinshi bishoka, maze ku munota wa 51 ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Hakizimana Muhadjiri, yatanze umupira kwa Mangwende maze nawe ahindurira Kagere ahita atsinda igitego cya 5.


Ku munota wa 57’ Yannick Mukunzi yatsinze igitego cya 6 ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Bizimana Djihad.


Ku munota wa 61 Mashami yakoze impinduka za mbere havamo Mukunzi Yannick hinjiramo Niyonzima Olivier Sefu, ku munota wa 70 Rwatubyaye Abdul yahaye umwanya Manzi Thierry.


Ku munota wa 79 Hakizimana Muhadjiri wari waryohereje abantu muri Stade, yatsinze igitego cya 7 ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge. Kuri uyu munota Mashami yakoze impinduka za nyuma havamo Meddie Kagere hinjiramo Sugira Ernest.


Umukino waje kurangira ari ibitego 7-0, maze Seychelles isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 10-0.


Nyuma yo gusezerera Seychelles, Amavubi akaba ahise yiyongera ku makipe y’ibihugu by’Afurika bizajya mu matsinda azahatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.


11 babanjemo ku mpande zombi

Amavubi: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques.


Seychelles: Barra Romeo, Bacco Errol Olivier, Constance Adrian, Sourris Michel, Esther Stan, Sinon Keren, Vidot Sennky (c), Mothe Dean, Vioot Gerick, Labrosse Brandon na Franchette Brandon.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links