ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Impunzi 500 zigiye kuzanwa mu Rwanda mu gihe cya vuba

by CHIEF EDITOR 10 September. 2019 @rwandatoday 11K Views


10092019070340ea401e483cb0fa2cbd852acb3881b395.jpg
ADVERTISEMENT



Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR bashyize umukono ku masezerano agamije kwimurira icyiciro cya mbere cy’impunzi mu Rwanda.


Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2019 ,Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine yavuze ko iki aricyo gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’igihugu yemeye mu 2017, aho ku ikubitiro imbunzi 500.


Yavuze ko iyi ari gahunda igamije kugoboka, gufasha no gushakira ibisubizo birambye impunzi zibabaye cyane kandi zibayeho nabi muri Libiya zizazanwa mu nkambi y’agateganyo mu Rwanda.

ADVERTISEMENT

Germaine yagize ati, "Mu gihe zizaba zageze mu Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, hazashakwa ibisubizo birambye birimo kuba basubizwa mu bihugu byabo bavukamo, gushakirwa ibihugu bindi byabaha ubuhunzi cyangwa se bahabwe ubuhunzi mu Rwanda ntibibe agateganyo nk’uko bizaba bimeze bakimara kwakirwa."


Asobanura impunzi zizemererwa ubuhungiro mu Rwanda, Minisitiri Germaine yavuze ko abazemererwa kuza mu Rwanda ari, Impunzi zizwi na UNHCR Libiya, Abasabye ubuhunzi babaruwe na UNHCR Libiya; Abana n’urubyiruko babaruwe na UNHCR
ndetse n’abagore n’abana bakomoka ku mpunzi cg abasabye ubuhunzi.


Mu Ugushyingo 2017, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, abinyujije kuri Twitter yari yavuze ko amateka igihugu cyagize Abanyarwanda bakamara imyaka myinshi batagira igihugu bita mu rugo, byatumye ubuyobozi buha umwanya icyo kibazo.


Yagize ati “Amahame ya politiki yacu n’amateka Abanyarwanda benshi banyuzemo mu myaka myinshi batagira igihugu bita iwabo, byatumye iki gihugu cyumva impunziabimukiraabatagira aho baba …


Abanyafurika bari kugurishwa muri Libya: U Rwanda ni ruto ariko tuzagerageza kubabonera umwanya!”

Mu mpunzi ibihumbi 80 ziri muri Libya u Rwanda rwemeye kwakira ibihumbi 30, ariko ku ikubitiro hakaba habanje kwakirwa impunzi 500.



Minisitiri Germaine avuga ko ku ikubitiro u Rwanda ruzakira impunzi 500


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links