ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuhanzi Ne-Yo yiyemeje kumenyekanisha u Rwanda ku isi hose

by Edouard Nsengiyumva 10 September. 2019 @rwandatoday 2K Views


10092019033136neyo-20190910-0001_1568093523187-678x381.jpg
ADVERTISEMENT


Umuhanzi w’umunyamerika NE-YO uherutse gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali akimara gusubira iwabo muri amerika yahise yerekana akanyamuneza gakomeye akuye mu Rwanda ntiyigeze agira na kimwe ahisha ndetse yerekanye ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe kuva ageze mu Rwanda kugeza asubiyeyo iwabo.
Ubundi NE-YO yageze Kigali mu ijoro ryo kuwa kane bukeye yahise ajya kwitabira umuhango wo kwita ingagi ndetse akaba yari umwe mu bantu 25 bise amazina abana b’ingagi, bukeye kuwa gatandatu urugendo rwe yarukomereje muri Kigali arena ari naho yakoreye igitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi yanamwakiranye urugwiro.
ADVERTISEMENT

Yakoze igitaramo cyashimishije benshi kuburyo uwakigezemo wese yatashye yamukuriye ingofero bitewe nukuntu yakoresheje imbaraga ze zose kugira ashimishe abaje kumureba.
Akigera muri Amerika rero, yafashe umwanya yandika ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ndetse akaba ashimira n’abanyarwanda uburyo bamwakiriye neza ndetse bakamwereka urukundo. Yasoje avuga ko yiteguye gutuma abantu bose bamenya ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi ko yishimiye kuba umwe mu bise amazina abana b’ingagi.
Ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: “ku baturage beza cyane b’I Kigali mu Rwanda, mwarakoze kubw’urukundo mwanyeretse no kunyakira neza. Urugendo rwanjye rwambereye rwiza kuburyo burenze. 


Mbasezeranyije ko ngiye kumenyesha isi ko u Rwanda ari igihugu cyiza. Sinakwibagirwa kandi n’urukundo rwinshi mfitiye umwana w’ingagi nise izina BIRACYAZA, muyimbwirire muri papa aragukunda cyane”.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links