ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

AMAJYARUGURU: Gahunda ya Nshore nunguke yazamuye abagore bo muri Rulindo na Gakenke basaga 1000

by CHIEF EDITOR 20 July. 2019 @rwandatoday 3K Views


09092019050519Abagore bashora amafaranga mu bushabitsi bunyuranye Rulindo na Gakenke.jpg
ADVERTISEMENT



Abagore  1200, bo  baturiye uturere twa  Gakenke na Rulindo  mu ntara y’Amajyaruguru , bavuga ko kuva aho bamenyeye gahunda ya Nshorenunguke, ku bufatanye bw’imiryango nterankunga, n’itegamiye kuri Leta, bavuga ko bikuye  mu bukene bihangira imirimo.

Aba bagore barimo abize amashuri ndetse kugera kuri kaminuza bavuga ko babanaga  n’ibibazo by’ihungabana , ariko ngo nyuma yo guhugurwa n’umuryango Duterimbere, bakayoboka gahunda ya Nshorenunguke biteje imbere.

Kwizera Nadine wo mu karere ka Rulindo umurenga wa Burega,
Yagize ati: “ Njye nize amashuri atandatu y’isumbuye ibijyanye n’amateka n’ubumenyi bw’isi, nari narashatse akazi kenshi hose ndakabura , mpitamo guhinga beterave , n’ibitunguru , ariko ibi byose nta bwo nakuragamo amafaranga nibura yangirira akamaro, naje kujya mu itsinda rero ngira amahirwe nzaguhugurwa ku bijyanye no gucunga umutungo n’uburyo nashora nkunguka, nongeye ubuhinzi bwanjye, ubu maze kugera ku gishoro cy’ibihumbi 600, kuko nahereye ku mafaranga 7500”.

Kwizera akomeza avuga ko nshore nunguke yatumye amenya gukorana n’ibigo by’imari ubu ngo akaba akorana n’ibigo by’imari iciriritse, mu gihe cy’umwaka umwe amaze kwiyubakira inzu ndetse yagura n’ubuhinzi bwe.

Mukamurenzi Devote wo mu murenge wa Kinzuzi , muri Rulindo afite Papeterie (aho bandikira n’ahacururizwa ibijyanye n’ibikoresho by’imashini n’ishuri) avuga ko Nshorenunguke yatumye abasha gutandukanya amafaranga aba yacuruje n’andi ashobora gukura mu buhinzi n’andi yakuraga mu kazi ke ka buri munsi none yateye imbere.
ADVERTISEMENT

Yagize ati: “ Burya igishoro ntabwo iba kinshi ngereranije n’aho navuye, kuko natangiriye ku mafaranga make cyane natangiye nkoresha mudasobwa ntoya nayo nari naguze amafaranga ibihumbi 100, dore ko yari yarakoze ishaje , ariko naje gukora kugeza ubwo ubu ngeze ku gishoro cya miliyoni ebyiri n’amagana  arindwi , ibi rero mbikesha amahugurwa nahawe n’umuryango duterimberi , aho ntajyaga ntandukanya ayo mpembwa  nayo nacuruje, simenye ko nunguka cyangwa se mpomba”.

Kuri Mukamurenzi ngo yamenye ko kudatandukanya amafaranga y’ubucuruzi n’umushahara ari nko kugenda utazi yo ujya.

Yagize ati: “Njye ubusanzwe nari mfite umushahara wanjye, sinandike ibyo nijije, imyaka nagurishije yose hamwe nkayashyira mu gasanduku kamwe , nagwnzura simenye ayo nahombye mbese ntabwo nari nzi iyo njya ni yo mva ariko gahunda ya Nshorenuguke, yatumye menya gucunga umutungo”.

Mushimiyimana Marie Providence ni umwe mu bacuruza amamera , avuga ko akimara kumva gahunda ya Nshorenunguke yazamuye igishoro ke.

Yagize ati: “ Abagore tubura amahugurwa kuko iyo tubonye abatwigisha turakora cyane, natangiriye ku biro 50 by’amasaka y’amakoma nari nsaruye ariko naje kwegera Duterimbere ONG, inyigisha uburyo nashora amafaranga nkubguka none ubu ngeze ku gishoro cy’ibihumbi 400 mu gihe cy’umwaka umwe, nshorenunguke yatumye ubu ntakirirwa ngira icyo mbaza umugabo kuko nibura mu cyumwru mba mfite inyungu y’ibihumbi 30, mu kwezi mba mfite ibihumbi byanjye 120, ubwo si menshi nshorenunguke yatumye twihangira imirimo”.

Umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta Duterimberi ukaba ushishikariza abagore gushora bunguka Calliope Nshimiyimana, avuga ko bahugura abagore mu gushora imari babatoza kuzaba ba Rwiyemezamirimo.

Yagize ati: “Kugeza ubu mu turere dukoreramo  mu ntara y’Amajyaruguru, Gakenke na Rulindo tumaze guhugura abagore basaga 1200, kandi 85% bya bo bagenda bikura mu bukene, aho bamaze kuba  rwiyemezamirimo bafatika, ku buryo hari abatanga akazi, bazi neza gucunga umushinga wabo mu buryo bwa nshorenunguke, bakora igenamigambi  adakoresheje uburyo ayobora ndetse agakoresha abakozi, imicungire ya nshorenunguke, ku gucunga umutungo”.

Aba bagore uko bagera ku 1250, bo mu turere twa Rulindo na Gakenke, bahawe amahugurwa ku igenamigambi , gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu ndetse no gucunga neza umusaruro uwukomokaho.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imishinga y’abagore bitwaye neza, aho imishinga yabo yabaye indashyikirwa Duterimbere mu gihugu hose igera kuri 12 ni yo izahabwa inkunga aho buri wese ahabwa ibihumbi  magana abiri.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links