ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya byinshi ku buhanga bushya (Android) bwa telefone zigezweho dukenera umunsi ku wundi.

by Nsengiyumva Edouard 5 September. 2019 @rwandatoday 7K Views


05092019023729android_10_logo_1-678x381.jpg
ADVERTISEMENT


Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga google cyamaze gushyira hanze uburyo bushya buvuguruye bwa porogaramu ikoreshwa mu matelefone agezweho busanzwe bwitwa ‘ android’.
Ubu buhanga bushya bufite izina rya ‘Android 10’ (iyi kandi ifite izina ryihariye rya ‘Quince Tart’ cyangwa ‘Q’) ni ubuhanga buje bufite ibyisumbuye byinshi byerekeranye no kurinda umutekano w’uyikoresha muri telephone ye ndetse na telephone ubwayo. Ikindi kirenzeho nuko android 10 ifite akarusho ko kurondereza umuriro muri telefone bitandukanye na android 9 ndetse n’izindi zayibanjirije.
ADVERTISEMENT

Bitangazwa ko mu myaka ishize aricyo kintu gikomeye Android igezeho kuva yashingwa. Kuri ubu android 10 iri gukoreshwa mu bwoko butatu bwa telefone burimo: Google pixel, Essential na Xiaomi K20 Pro. Bikaba byatangajwe mu byumweru bike biri imbere n’ubundi bwoko bw’amatelefone buzatangira gushyirwamo ubwo buhanga bushya.
Bamwe baribaza ati ese kuki abakoresha android bose badahita babona ubwo burya bushya nka IOS.
ubundi abakoresha ubuhanga bwa iOS yifashishwa muri telephone za iPhone zikorwa n’uruganda rwa apple iyo haje uburyo bushya umuntu wese ukoresha iPhone aba ashobora kububona ndetse akabushyira muri telephone ariko kuri android siko bimeze.
Kuri android bisaba ko buri ruganda rwa telefone rukoresha android rubanza kubishyira muri telefone zarwo bitewe nuko zikoze, ibi biterwa nuko android ikoresha n’amatelefone menshi cyane aturuka mu nganda zitandukanye mu gihe iOS ikoreshwa n’amatelefone yo muri apple gusa. Izo nganda rero nyinshi zikoresha android ziba zifite amahitamo atandukanye hari izihitamo gushyira ku gihe amatelefone asanzwe akora (system updates) abandi bagahitamo gubushya mu matelefone mashyashya gusa izamaze gusohoka bakazireka.

Icyakora mu migambi mishya google ivuga ko iri gukoranira bya hafi n’inganda zose za telefone bakorana kugira ngo zizashyire ku gihe amatelefone yose nayasohotse kugira ngo abashe gukoresha Android 10. Bimwe mu byo android 10 yihariye nukurambya umuriro muri telefone kuko icyo ikora ireba uburyo buri app iri gukoreshwa muri telefone mu gihe waba utari kuyikoresha ikayifunga mu rwego rwo guhagarika ikoreshwa ry’umuriro mu buryo budakenewe.
Ubu buryo bushyashya kandi buzafasha ababyeyi kumenya umwanya abana babo bamara ku matelefone ndetse na porogaramu bakunda gukoresha cyane. Sibyo gusa kuko ishobora no kugufasha kumenya aho umuntu aherereye. Android ni uburyo bw’ikoranabuhanga butuma telefone ikora bukunzwe na benshi ku isi kuko bworohereza abantu bose mu gukoresha telefone ndetse bikaba byemezwa ko budahenze ugereranyije n’uburyo burimo nka iOS ya apple, BBM ya Blackberry cyangwa se windows ya Microsoft.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links