ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ubutinganyi mu bakobwa bumaze gufata indi ntera - Amafoto

by FRATERNE MUDATINYA 4 September. 2019 @rwandatoday 13K Views


04092019102111abana_basomana-min.jpg
ADVERTISEMENT



Mu myaka ishize iyo bavugaga ikibazo cy’ubutinganyi, abantu benshi bumvaga kitabareba, cyane ko batatekerezaga ko icyo kibazo inaha gihari ahubwo bumvaga ari umuco w’abazungu. 

Umusore tuziranye yari afite umukobwa bamaze imyaka 8 bakundana, mu minsi yashize umukobwa abwira umusore ko yiboneye undi mukunzi. Abasore ibintu nk’ibyo barabimenyereye ko iyo ufite umukobwa mukundana ariko ukaba ukennye, iyo yiboneye umusore ukurusha amafaranga ahita yikundira wa musore umuha ibyo akeneye. Rero uwo musore tuziranye ntabwo yabitinzeho ko umukobwa yiboneye undi mukunzi, cyakoze yagize amatsiko yo kumenya umusore umutwaye umugore.
ADVERTISEMENT

Ku mugoroba w’ejo nibwo uwo musore yarimo atembera mu gace uwo mukobwa atuyemo ngo arebe ko yaneka amakuru y’uwamutwaye umukunzi, nibwo yahise abona uwo mukobwa bakundanaga arimo asomana n’undi mukobwa mugenzi we.

Umusore yarikanze cyane, nanubu ntarabyakira. Yambwiye ati:”Siniyumvisha ukuntu umukobwa yantwara umukunzi, atandusha imitoma, atandusha gutereta, atandusha amafaranga.” Gusa ikigaraga n’uko uwo mukunzi we ari umutinganyi. Impamvu itumye iki kibazo nkigarukaho n’uko abatinganyi b’abakobwa ntabwo bakihishira, ibyabo ntibikiri ibanga ahubwo basigaye babshyira ku mugaragaro.

Ndabizi ko mu myaka yashize abatinganyi b’abakobwa bari bahari, akenshi iyo mico bayigiraga mu bigo by’amashuri abakobwa baba bonyine batigana n’abahungu. Nibwo wasangaga umukobwa yandikira undi akandiko k’urukundo amubwira uburyo yamupfiriye, ndetse abakobwa bajyaga banafuhirana ariko ibyo abantu ntabwo babibonaga nk’ikibazo bumvaga ari urukundo rusanzwe hagati y’abakobwa. Ubu rero bimaze gufata indi ntera, ntibikiri mu rwihisho, ahubwo ni kumugaragaro aho umukobwa yifuza gushyingiranwa na mugenzi we w’umukobwa.

Ababyeyi rero murasabwa kuba maso, abana banyu mukabagira inama amazi atarenga inkombe, cyane cyane abana biga mu bigo by’abakobwa gusa mukababa hafi mukabarinda ubutinganyi.







ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links