ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

TOPIC : Inshuti nya nshuti ni iyihe ? KANDA HANO

by Rwandatoday 3 September. 2019 @rwandatoday 5K Views


03092019085435IMG-20190903-WA0158.jpg
ADVERTISEMENT


TOPIC : Inshuti nya nshuti ni iyihe ? KANDA HANO

Imigani 27 : 17 & Imigani 18:24

1. Uko icyuma gityaza ikindi niko umuntu atyaza mugenzi we .

2. Akunambaho akakurutira abavandimwe.

Inshuti Nyanshuti ni iki ? N’umuntu wita kumico yawe myiza ,Ni wa wundi ukuba hafi cyane cyane iyo uri mubihe bigukomereye cg se bikugoye.

Mu buzima tugeze kuri iy’Isi , twahuye n’abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahindutse abo twita inshuti Nyanshuti !!! Tubaha umwanya mu mutima wacu tukabatekerereza buri kimwe, ese koko aba bantu bose twita inshuti baba babikwiye??????

Reka turebe inshuti dufite mu buzima bwacu ese zaba ari zingahe???? Izukuri ni izihe?

ADVERTISEMENT

Mu buzima tugira inshuti eshatu (3) arizo tugiye kureba.

1:Inshuti za mbere "nabo nita ishuti z’ejo hashize( friends of past):
Aba bitwako bagukunda ariko baguhoza mubyashize, iyo muri kumwe bakwibutsa intege nke zawe, niyo mutari kumwe bakuganiraho nyamara mwahura mugaseka, mwatandukana bakakuvuga. Iyo ubagishije inama baguca intege bakubwirako bitazakunda bakakwibutsa ko wowe udashoboye bashingiye ku mateka yawe kuko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera aba abantu bahora bakubona mu byashize etc......

2:Abakabiri n’inshuti za None (friends of present): Aba bo ni babi cyane, bitwa ko bagukunda nyamara bagukundira uko umeze uyu munsi, iyo ufite amafaranga bagendana nawe, iyo uguwe neza baragusura, iyo ufite iby’ubaha baba hafi yawe. Bagukundira ibyo ufite nuko uri kuko baba bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegera, iyo bakubonamo inyungu bagufata nkigikoresho cyabo. Iyo hari icyo bagushakaho barakwegera cyane nyamara iyo uri mungorane bose bakuvaho niyo uhuye n’ikibazo muri kumwe nabo baraguhunga. Iyo uhindukiye nta numwe ubona. Bafite byinshi bibaranga ariko byose sinabibonera umwanya wabyo.

3:Inshuti ya gatatu (3) n’inshuti z’ejo hazaza (friends of future)
Aba n’abantu batekereza uwo uzabawe ejo hazaza, iyo uri mu ntege nke bagufasha kuzivamo bakora ibishoboka byose kugirango amateka yawe ataguca intege, bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa n’ibyufite, niyo ntacyo ufite baragusanga, banezezwa no kubana nawe mu bihe byose bigukomereye cyangwa mu bihe byiza. Iyo waguye mu cyaha cyangwa wagize intege nke ntibakuvuga ahubwo barakuvuganira, batanga ibyabo, umwanya wabo nabo ubwabo bakitanga kugirango ugire ahugera etc ...... nabo characters zabo sinazirangiza.

Kimwe navuga aba bantu ni bake mu buzima bwacu abenshi bari muri (friends of past and friends present).

Niyo mpamvu imitima yacu yuzuye ibikomere kandi twirirwa tuvuga ngo abantu nibabi muri make tuvuma abantu bose, ariko impavu nuko tutamenya kurobanura abo turi kumwe ngo buri wese tumushyire mu mwanya we kandi tumufate uko ari ntidutungurwe nibyo badukorera.

Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka, Eliya yahuye n’umupfakazi kw’irembo aramutunga, Dawidi yahuye na Yonatani amukiza urupfu, Isaka yahuye na Rebeka barubaka etc ....... 
Reka uyu munsi natwe dusenge Imana iduhuze n’abantu bakwiriye bazatwinjiza muri Destination y’ubuzima bwacu tukagera aho Imana yateguriye ubuzima bwacu.

Ndagusaba niba iyi msg ikunejeje, usab’Imana inshuti z’ejo hazaza
kandi uyoherereze bagenzi bawe ukunda kugirango ukize benshi .

Inshuti nziza ikwerekeza mucyerekezo kizima kandi ikagusaba gushyira Imana imbere yibindi byose kubuzima bwawe .Icyo umuntu ahisemo nicyo asa nacyo

Uramutse ushaka gukomeza kwifatanya natwe gusenga ndetse no kwamamaza ubwami bw Imana , watwandikira kuri Whatsap : +250788889400

Ireney Mercy

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links