ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore uko byifashe ku Isoko ry’abakinnyi mbere y'uko rifunga kuri uyu wa mbere KANDA HANO

by Nsengiyumva Edouard 1 September. 2019 @rwandatoday 3K Views


01092019090520PicsArt_09-01-11.45.32-678x381.jpg
ADVERTISEMENT


Umukinnyi Neymar Junior ukinira Paris saint-germain yemeye kuguma muriyo kipe nyuma yuko gusubira muri Barcelona byanze, uyu munya Brazil w’imyaka 27 yari yagaragaje cyane ko yifuza gusubira mu ikipe yahozemo ariko kumunota wa nyuma biza kumwangira.
Nyuma yuko transfert ya Neymar yanze, byahise byambura amahirwe Christian Eriksen w’imyaka 27 ukinira Tottenham wari guhita ajya gusimbura Neymar muri PSG iyo Neymar aramuka agiye muri Barcelona. Icyakora nubwo Eriksen atakigiye muri PSG hari andi mahirwe yuko Juventus ishobora kumusinyisha kumunota wa nyuma cyangwa se akajya muri espanye.
Umukinnyi wo hagati ukinira man united Paul Pogba yavuze ko atazigera yemera kongera amasezerano muri Manchester united nubwo bari kubimusaba kubera aribyo bizamworohereza kujya muri Real Madrid, dore ko uy’umutoza Zinedine Zidane wa real amwifuza cyane.
ADVERTISEMENT

Ikipe ya Bayern yo mu budage yavuze ko itarava ku mukinnyi Leroy Sane w’imyaka 23 ukinira Manchester city ndetse y’ikipe y’igihugu y’ubudage, nubwo uyu musore byamazwe gutangazwa ko agiye kumara igihe adakina kuko yavunitse.
Ikipe ya Manchester united yavuze ko mukwa mbere ntagihindutse izagurisha umuzamu wayo wa mbere David de Gea w’imyaka 28 ndetse abashinzwe kuyishakira abakinnyi bari kuzenguruka ku mugabane w’uburayi bayishakira uzamusimbura.
Ikipe ya Rangers na Roma zirifuza gutizwa umukinnyi Phil Foden w’imyaka 19, ukinira Manchester City ndetse n’ikipe y’ubwongereza y’abatarengeje imyaka 21.
Umukinnyi Javier Hernandez uzwi nka Chicharito w’imyaka 31, ukinira westham na mexique yamaze kubwira ikipe ye ko yamureka akagenda nyuma yaho abamuhagarariye bamaze kumvikana n’ikipe ya sevilla yo muri espanye.

Mauro Icardi yamaze gutangaza ko ashobora kujyana mu nkiko ikipe akinira ya Inter de Milan nyuma yaho akuwe kurutonde rw’abakinnyi babanza mu kibuga bazajya bakinira iyo kipe ikina shampiona yo mu butaliyani Serie A.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwatangaje ko iyo kipe itakigurishije Paulo Dybala unakinira ikipe y’igihugu ya argentine ibi bikaba bije nyuma yaho uyu yari agiye kugurishwa mukwezi kwa 7.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links