ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Sobanukirwa byinshi kurugendo rwo ku kwezi benshi bita ikinyoma cy’abanyamerika BISOME HANO

by Nsengiyumva Edouard 26 August. 2019 @rwandatoday 6K Views


26082019221650nasa-image116951184.-1.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gihe imyaka ibaye 50 umuntu wa mbere akandagiye mu kwezi kugeza nubu hari byinshi bikiri kuvuga bitandukanye, ndetse hari benshi banemeza ko iki kintu kitigeze kibaho ahubwo ari ikinyoma abanyamerika bahimbye kugira ngo isi ibatinye.Ubwo byatangazwaga ko umuntu wa mbere yakandagiye ku kwezi hari kuwa 20 Nyakanga 1969, icyo umugabo witwa Neil Armstrong na mugenzi we Buzz Aldrin bamenyesheje ko bageze ku kwezi ndetse benshi batangira gutangarira no gutinya abanyamerika ku rwego rwo hejuru cyane kuva ubwo kugera nanubu ntakindi gihugu cyangwa undi muntu wari wavuga ko yagiye kukwezi ndetse n’abanyamerika ubwabo ntibigeze basubirayo.
Neil Armstrong na mugenzi we Buzz Aldrin bivugwa ko aribo bagiye ku kwezi
Gusa nubwo byatangajwe gutyo kugeza uyu munsi hari irindi tsinda ry’abantu benshi ku isi kandi banakoze ubushakashatsi bwimbitse kuriyo ngingo bemeza ko nta muntu numwe wari wigera akandagira ku kwezi.Kugeza ubu imibare yashyizwe hanze n’ikigo kigenga gikora ubushakashatsi ku isanzure ndetse no ku byogajuru cyitwa NASA (national aeronautics and space authority) cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanyamerika bangana na 5% bemeza ko gahunda yo kujya kukwezi ari ikinyoma kiri aho ntabyigeze bibaho.
ADVERTISEMENT

Nubwo benshi bashobora kumva 5% bakumva ko ari umubare mutoya ariko nanone ni umubare uhagije kugira ngo iyo ngingo igire iyindi sura mu maso ya rubanda ndetse nabo bakomeze kuyibazaho bitandukanye nibyo amerika yatangaje. Ese ni ukubera iki hari abakomeza guhakana urugendo rwo ku kwezi? Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma ababihakana bemeza ko iki ari ikinyoma abanyamerika bahimbye ni ukuba icyo kigo cya NASA mu mwaka wa 1960 nta koranabuhanga na rimwe cyari gifite ryari gutuma bakora urugendo rwo ku kwezi rukagenda neza.Iyi mpamvu kandi bayishimangira bemeza ko koko NASA yakoze ubushakashatsi bwo kujya kukwezi yabona byanze ikiyemeza guhimba ikinyoma cyuko bagiyeyo igamije guhigika ndetse gutera ubwoba umukeba wa amerika w’ibihe byose ariwe uburusiya (bwahoze ari leta zunze ubumwe z’abasoviyeti).Muri iyo myaka leta zunze ubumwe z’abasoviyeti zari imbere ya amerika mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure dore ko ubwo ibyo byabaga, bo baramaze kohereza ibyuma bikora igenzura ku bijyanye n’ubuso bw’ukwezi ariko bakaba atari umuntu boherejeyo ahubwo ari icyogajuru nubwo nyuma ibyuma byabo byaje gukora impanuka.Amagambo bivugwa ko yatangajwe na Neil Armstrong waruri mucyogajuru Apollo 11 abanyamerika bihereje kukwezi yagiraga ati: “ iyi ni intambwe nto ku muntu, ariko ikaba igitambwe kinini ku kiremwamuntu” nanubu abantu bagaragaza ko batayashira amakenga kuva icyo cyogajuru cyagaruka muri amerika kivuye muri ubwo butumwa kugeza n’uyu munsi. Uko guhakana ubwo butumwa bwo kukwezi byaje guhindura isura ubwo hasohokaga igitabo cyiswe “ we never went to the moon: america’s thirty billion dollar swindle” bishatse kuvuga ngo “ ntitwigeze tujya ku kwezi: ni ikinyoma gikomeye cya amerika gihagaze miliyari 30 z’amadorali ”.
Iki nicyo gitabo cyasohotse kibuga ko ari ikinyoma gikomeye kuba Amerika yaragiye ku kwezi

Iki ni igitabo cyanditswe n’uwitwa Bill Kaysing mu mwaka wa 1976, ubwo yari amaze guhabwa akazi n’umwe mu bahoze bakora muri NASA wayivuyemo akaza gushinga ikigo cye. Icyo gitabo rero cyaje kwifashishwa na benshi ndetse bagikuramo ibitekerezo byagiye byifashishwa mu gutanga ibimenyetso byerekana neza ko amerika itigeze ijya kukwezi ndetse nta n’umuntu urakandagirayo. Ese n’ibiki bigaragaza ko koko abanyamerika batigeze bajya ku kwezi. Mu rutonde rurerure runyomoza abanyamerika rurimo ibimenyetso ahanini bishingiye ku mafoto yasohowe na leta ya amerika avugwa ko yafatiwe ku kwezi, abahakana bavuga ko kuba nta nyenyeri igaragaza inyuma kuri iyo foto yo kubutaka bwo ku kwezi ari kimwe mu bihamya ikinyoma cya amerika. Ikindi kimenyetso nukuba mu ifoto ibendera rya amerika bashinze ku kwezi rigaragara nkaho riri kwizunguza kandi bizwi neza ko ku kwezi nta muyaga ubayo.


Ku ngingo y’idarapo umwe mu barimo bigisha muri kaminuza ya California muri amerika witwa Michael Rich avuga hari gihamya zishingiye ku bumenyi n’ubushakashatsi zivuguruza abahakanyi bose. Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye ibendera rimeze nkaho riri guhuhwa n’umuyaga byatewe n’uburyo Armstrong na mugenzi bakoresheje imbaraga nyinshi bari kurishinga maze mu gihe cy’ifotorwa rigakomeza gusa nk’iryizinze biturutse kuri rukuruzi (gravity) nkeya iba kukwezi dore iri munsi yiyo ku isi inshuro 6.
Ku ngingo yo kuba nta nyenyeri nimwe igaragara ku ifoto yo kukwezi dore ko bigaragara ko yafashwe n’injoro undi mwalimu witwa Brian Koberlein wigisha muri kaminuza ya Rochester institute of technology nawe avuguruza abahakanyi avuga ko impamvu yabiteye ari ukubera ko urumuri rw’izuba ruruta cyane urw’inyenyeri kandi ukwezi kukaba kugarura urumuri rw’izuba. Akomeza avuga ko iyo ukwezi kugaruye urwo rumuri rw’izuba bisa nk’ibipfukirana rwa rumuri rudafite imbaraga rw’inyenyeri bityo zigahita zibura.

Ingingo ya gatatu abahakana batanga bavuga ko misiyo yo ku kwezi ari ikinyoma, ni ifoto yamamaye cyane igaragaza ikirenge cyaho Buzz Aldrin yakandagiye. Bo bahakana bemeza neza ko kukwezi kuba nta buhehere bubayo (humidity) bitashoboka ko ukandagira ku butaka bwaho maze ngo ibirenge byishushanye. Kuriyi ngingo undi mwalimu wo muri kaminuza (Mark Robinson) ya Arizona avuga ko ibi abahakana bavuga atari byo na gato. Avuga ko imiterere y’ubutaka bwo kukwezi butwikiriwe n’igice kigizwe n’amabuye ndetse n’umukungugu byitwa “regolith”.
Iki rero ni igice cyoroshye cyane kuburyo iyo ukandagiyeho hasigara ibimenyetso ku buryo bworoshye. Uyu anakomeza avuga ko ibyo birenge bizaguma ku kwezi imyaka irenga za miliyoni biturutse ku kuba nta muyaga uba ku kwezi ushobora kubisiba. Imwe mu ngingo ya nyuma mu zikomeye zerekana ko abanyamerika batigeze bagera ku kwezi ni ingufu (energy) zikikije umubumbe w’isi, bavuga ko izi ntamuntu numwe wazirenga akiri muzima. Iki gice kitwa “ceinture de Van Allen” cyangwa “van allen belts” kigizwe n’ingufu zituruka ku isi ndetse n’imiyaga ituruka ku zuba zihura maze zigakora uruziga rukomeye cyane kandi rwangiza buri kintu cyose kihanyuze.Izi ngufu ninazo zagiye zitera ubwoba buri gihugu cyose cyageragezaga kujya ku kwezi kuko babaga bafite ubwoba ko zishobora guhitana abashakashatsi babo bityo bigatuma babihagarika. Abo muri NASA bavuga ko imwe mu mpamvu zatumye Armstrong na bagenzi be batinjwa n’izo ngufu aruko bamaze igihe gito cyane muri urwo ruziga bitewe nuko batahamaze n’iminota itanu bityo ko ariyo mpamvu ntacyo babaye.Nubwo abahakana batanga ibihamya byinshi byuko amerika itagiye ku kwezi.Ikigo NASA nacyo gikomeza kivuga ko abahakana nta bumenyi na bumwe babifitemo kandi bakavugako iyo baba bataragiye ku kwezi uburusiya bari bahanganye kuricyo gihe nabwo bwari kubanyomoza. Bityo bavuga ko kuba uburusiya kugeza nanubu ntakintu bwari bwabivugaho ari intsinzi ikomeye y’abanyamerika kuriyo ngingo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links