ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abakekwaho kwica Ndahimana wasanzwe mu modoka barimo n’umugore we bafashwe

by OUR REPORTERS 20 August. 2019 @rwandatoday 15K Views


20082019081352abakekwaho_kwica_callixte_ndahimana_wasanzwe_mu_modoka_barimo_n_umugore_we_bafashwe-768ee.jpg
ADVERTISEMENT



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahiriwe Calllixte wasanzwe mu modoka yapfiriye mu karere ka Gasabo, barimo n’umugore we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo umurambo w’umugabo witwa Ndahimana Callixte wagaragaye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo, uri mu ivatiri ihagaze ku muhanda.

Amakuru avuga ko abaturage babonye uyu murambo bwa mbere bakabimenyesha Umuyobozi w’Akagari ka Kagugu, nawe abimenyesha inzego z’umutekano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, kuri uyu wa Mbere yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.
ADVERTISEMENT

Itangazo RIB yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri rivuga ko “Iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko umurambo ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwaho kumwica bafashwe barimo n’umugore we.”

RIB ikomeza ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hashakishwe amakuru y’impamo, gusa hakekwa amakimbirane yo mu miryango.
Rwanda Investigation Bureau
@RIB_Rw
Impamvu ikekwa yatumye bamwica ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Iperereza rirakomeje.


Iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu mudugu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica bafashwe barimo n’umugo we. 

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links