ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ikinyuranyo cy’amafaranga yishyurwa Mituweli n’ayo RSSB itanga ntibihura

by Edouard Nsengiyumva 19 August. 2019 @rwandatoday 7K Views


19082019070209f4cf8880dbace9c36fe75502547f2062.jpg
ADVERTISEMENT


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwitegenyirize bw’abakozi (RSSB) kivuga ko gisohora amafaranga menshi mu kwishyurira abanyamuryango bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ugereranije n’ayo baba batanze.
Ibi RSSB yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kanama 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyagaragazaga ishusho y’iki kigo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye (kuva muri Nyakanga 2018-Kamena 2019.)
Muri uyu mwaka iki kigo cyagize urwunguko ruri hejuru kuko binjije agera kuri miliyari 1000, bivuze ko hiyongereyeho 13% ugereranije n’umwaka wari wabanje. Ku ntego iki kigo cyari kihaye harenzeho 12%.
ADVERTISEMENT

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Tusabe Richard avuga ko bishyuye amafaranga menshi ugereranijwe n’ayatanzwe n’abanyamuryango ba Mituweli de Sante.
Yagize ati, “Hari ikinyuranyo kinini, miliyari hafi 20 y’ikinyuranyo hagati y’ayo abaturage batanga n’ayo tubishyurira. Mu mwaka ushize abanyamuryango batanze amafaranga agera kuri miliyari 33, ariko twe (RSSB) twishyuye agera kuri miliyari 47.”
Ni izihe ngamba zihari zo kugabanya iki cyuho kiri hagati yatangwa n’abaturage ndetse n’ayishyurwa na RSSB?
Leta ntifite gahunda ya vuba yo kongera amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igabanye intera ndende y’amafaranga yishyurira abaturage ahubwo izashaka amafaranga inyuze mu bundi buryo.
Mu ngamba zafashwe harimo no gukorana n’ibindi bigo nka Telecom na polisi, haracyari ikibazo cyo kumenya aho andi mafaranga azava mu gihe aba bafatanyabikorwa batanga atarenze kuri miliyari 10 kandi hakenewe izigera kuri 20 kugira ngo atangwa n’abaturage ahure n’ayo RSSB ibishyurira.
Ku bijyanye n’abakozi ba RSSB bivugwa ko badashoboye aha Tusabe Richard yavuze ko atari byo ko ahubwo ikiriho ari ugushaka uko bakongererwa ubushobozi yaba mu guhabwa amahugurwa no kubahemba neza.

Tusabe ati, “Icyo dusaba ni imiyoborere y’abakozi, ese iyo akoze ikosa bigenda gute? Ese arambagizwa ate? Uyu munsi inzira iragoye. Kugira ngo nguhane biragoye kuko bisaba ngo ubanze wandike? N’ibindi bidukumira mu mikorere yacu.”
Ntiyiyumvisha uko umukozi ashobora guhembwa ibihumbi bitarenze 800Frw ngo acunge miliyari 1000, ati, “Umukozi ucunga miliyari 1000Frw kandi ahembwa ibihumbi 800Frw urumva ko bigoye…Umusaruro uzavamo nawe urawumva.”
Umwaka ushize w’ingengo y’imari iki Kigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’abakozi RSSB kinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 45, muri uyu kinjiza miliyari 48 mu gihe kihaye intego yo kwinjiza miliyari 57 mu mwaka utaha.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links