ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Hatashwe kumugaragaro amazu yubatswe na Police muri Police month SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 17 August. 2019 @rwandatoday 7K Views


17082019115220PSX_20190817_204948.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/08/2019 mu murenge wa Kivuruga habereye igikorwa cyo gusoza police month ni umuhango witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage madame Uwimana Catherine,uwari ahagarariye Police ACP Private Gakwaya, D/RPC'N' SSP J.Louis Rurangwa, District RF Cmdr/Gakenke Lt.col Augustin Rurangwa,DPC Gakenke CIP Rogers Rwakayiro n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'abaturage.
ADVERTISEMENT

Muri uwo muhango hatashwe kumugaragaro amazu y'ubatswe muri Police month, amazu y'ubatswe harimo Ibiro by'umudugu w'icyitegererezo wa Rugeshi uherereye mukagali ka Ruhinga Umurenge wa Kivuruga n'inzu y'umuturage utishyoboye witwa Uwimana Vedaste wo mu Murenge wa Mataba akagali Gikombe umudugudu wa Gashyusha,

Ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abaturage bo mu Mudugudu wa Rugeshi, ACP Private Gakwaya yabwiye abaturage ko inshingano za Police y’u Rwanda zitagarukira gusa mu kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo ahubwo ko inafite inshingano yo guhindura ubuzima bwabo ibagezaho ibikorwa by’iterambere rirambye.
Yabasabye gufata neza ibikorwa begerejwe kandi bakarushaho kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe. Yagize ati "Turabashimira ubufatanye na Polisi y’Igihugu ku bijyanye n’umutekano. Ibi bikorwa biri mu murongo w’ibyo Perezida Kagame yifuriza abaturage, natwe tukajya muri uwo murongo nka Polisi.
Yongeyeho kandi ko ibikorwa nkibi byerekana ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati ya Police n’abaturage abasaba ko ubwo bufatanye bukomeza.

Nzabonimana Thadeo Umuyobozi w'Mudugudu wa Rugeshi, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke avuga ko nyuma yo kubakirwa Ibiro by'umudugudu by'icyitegererezo bagiye kubibyaza umusaruro bakira neza ababagana.
Ati “Ndashimira Polisi impaye yatwubakiye Ibiro by'umudugudu nkanashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda Abanyarwanda”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Uwimana Catherine yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ibikorwa bahawe batekereza ku mishinga ikoreshwa nabyo yabateza imbere.
Yanabasabye kugira isuku murwego rwo kwirinda indwara ziterwa n'umwanda ati"Ndatekereza ko hadakenewe amafaranga ya leta kugira ngo umuturage akubure munzu ye cyangwa ngo amese imyenda ye ahubwo bisaba ubufatanye no kumva ko ibi bikorwa biba ari ibyanyu"
Yanasabye abaturage gutangira amakuru kugihe murwego rwo gukumira ibyaha bitaraba bityo bakagira umudugudu utekanye utarangwamo ibyaha.

Urubyiruko rw'abakorerabushake"RYVCP Gakenke"bakinnye umukino ugaragaza ibikorwa bya Police 

Umuryango wubakiwe inzu mu murenge wa Mataba wanahawe inka

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu iterambere ry’abaturage kwatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 mu bufatanye n’abaturage hagamijwe umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Muri uku kwezi mu gihugu hose hubatswe ibiro bitandatu by’imidugudu irimo n’umuriro w’amashanyarazi, imiryango itishoboye 30 yubakirwa, inzu 3000 zashyizwemo urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba naho abantu 3000 bishyurirwa mituweli.
Abapolisi barenga 1000 batanze amaraso azafasha indembe, habaye kandi ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge, kurengera ibidukikije n’umutekano wo mu muhanda.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links