ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abanyonzi bashimiye Perezida Kagame imbonankubone

by RWANDATODAY EDITORIAL 16 August. 2019 @rwandatoday 7K Views


16082019223147ry6b0901jpg-e65d-5c265-800x445.jpg
ADVERTISEMENT



Abatwara ibintu n’abantu ku igare bashimiye Perezida Kagame mu inama ngaruka mwaka imuhuza n’urubyiruko yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Kanama 2019 ibera muri Intare Arena.

Umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama imaze kumenyerwa nka meet the president avuga ko ari umunyonzi ukorera mu Karere ka Kicukiro yashimiye Perezida Kagame wongeye kubaha uburenganzira bwo gukora akazi kabo.

Tiyisenge Jean Claude avuga ko yaje mu nama yatumwe na bagenzi be ngo abashimire Perezida kagame wabasubije mu muhanda aho bakorera akazi kabo ka buri munsi kabafasha gutunga imiryango yabo.

“Abanyonzi baragushimira cyane kuko wabahaye agaciro ko kongera kubibuka ukabasubiza mu muhanda, bantumye ngo mbabwire ko igare rifite agaciro ribafasha kwishyurira abana babo amashuri, rigatunga imiryango yabo,… bakaba babashimira.”
ADVERTISEMENT

Uyu munyonzi wakomewe amashyi n’abandi benshi bari muri iyi nama ubutumwa bwe bwumviswe n’umukuru w’Igihugu mu mwanya wari wahawe urubyiruko ngo rutange ibitekerezo runabaze ibibazo.


Iyi nama yari yahuje urubyiruko rurenga 3000


Abanyonzi bigeze kumara igihe badakora ubwo bacibwaga mu mihanda ya kaburimbo yose mu Gihugu bivugwa ko aribo ntandaro y’impanuka nyinshi zibera mu muhanda ariko baza kugarukamo nyuma yuko Perezida wa repubilika yari abarije mu nteko ishingamategeko impamvu hari abantu babuzwa kugenda ku magare.

Icyo gihe muri 2014 Perezida Kagame yagize ati “Murabuza abantu kugenda ku magere ngo bigende bite?”.

Nyuma yiryo jambo Abanyonzi bahise begura amagare yabo mu mihanda batangira gukora akazi gusa bakangurirwa kwitwara neza mu mihanda, kwihugura mu mategeko y’umuhanda kugirango bayubahirize, gukorera mu makoperative n’ibindi.


Abanyonzi bagarutse mu muhanda nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links