ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ikimera cya Rwiziringa cyashyizwe mu biyobyabwenge bikomeye

by Edouard Nsengiyumva 13 August. 2019 @rwandatoday 7K Views


1308201919304986e97bd116c06ec4488a0bed6c73b01f.png
ADVERTISEMENT


Ikimera cyo mu bwoko bw’ibyatsi bitarandaranda kizwi nka Rwiziringa cyashyizwe mu biyobyabwenge bikomeye nka shisha, mayirungi, n’itabi ricanwa hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi, birushije ubukana zimwe mu nzoga zizwi nka Kanyanga, Nyirantare n’ibindi bifite methanol irengeje 0.5%.
Ku mugereka w’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima y’ubuzima nomero 20/005/19 yo ku wa 31/05/2019, ashyiraho urutonde rw’ibinyobwa bitemewe bifatwa ry’ibiyobyabwenge, hagaragaramo ibiyobyabwege mu byiciro bitatu n’ibihano ku babikoresha, aho mu kiciro k’ibiyobyabwenge bikomeye birimo na rwiziringa bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miriyoni makumyabiri.
ADVERTISEMENT

Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umuganga w’izo ndwara muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Iyaremye Jean Damascene, yabwiye Imvaho Nshya ko ikimera cya Rwiziringa bagishyize mu biyobyabwenge bikomeye nyuma yo gusanga uwagikoresheje agaragaza ibimenyetso bikomeye.
Ati “Ikintu cyose ufashe kigahindura imyitwarire yawe cyangwa se imitekerereze n’imigirire, waba ukinyoye, ugihekenye, ugitumuye cyangwa se ukiteye nk’uko bitera inshinge, ibyo byose iyo bimaze kugaragara ko bihindura imyitwarire duhita tugishyira mu biyobyabwenge.
Rero Rwiziringa ubundi ni icyatsi gikunze kuboneka ahantu henshi mu Rwanda; twaje kubimenya kuko hari abana babifataga. Burya kuri Rwiziringa, iyo imaze gukura izana imbuto, muri izo mbuto iyo uzisatuye usanga harimo utubuto duto tw’impeke 36 [ari nayo mpamvu mu rurimi rw’igifaransa bakita Trent-six Oiseaux, bisobanura inyoni 36].
Abana baradufataga bakaduhekenya, bamara kuduhekenya bakabona ibintu by’amashusho, bakamera mbese nk’abagiye mu yindi si nshya, bakagira ibinezaneza ugasanga bari kubyina nk’abasinze kandi batanyoye. Ni yo mpamvu twagishyize mu rwego rw’ibiyobyabwenge.”
Dr. Iyaremye yakomeje avuga ko iki kiyobyabwenge kiza mu rwego ruhanitse rw’ibiyobyabwenge kuko gituma uwakinyoye abona ibintu abandi batabona, bakumva amajwi adahari, gishobora no kurwaza mu mutwe cyane.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera, yabwiye Imvaho Nshya ko mu itegeko rishya ry’iboyobyabwenge Rwiziringa irimo, kandi abantu babuzwa kugikoresha kuko cyagira ingaruka ku buzima nk’ibindi biyobyabwenge.
Muri ayo mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, hejuru y’ibiyobyabwenge bikomeye hari ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi, Kokayine, Mugo na Heroyine, uwabikoresheje ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miriyoni makumyabiri ariko atarenze miriyoni mirongo itatu.

Hari kandi n’ibiyobyabwenge byoroheje, birimo ibigera kuri 22 binyobwa birimo lisansi na kole (kubihumeka), kanyanga, chief warage, n’inzoga zose z’inkorano n’ikindi cyose gifite methanol irengeje igipimo cya 0.5% n’igifite ethanol irengeje 45%.
Ibiyobyabwenge nk’uko izina ryabyto riri, byangiza ubuzima bw’uwabifashe, ntashobore kugira icyo yimarira, bityo bikagira ingaruka ku hazaza he, ah’umuryango we n’Igihugu muri rusange kuko umusaruro aba yitezweho utaboneka.
Ikindi ni uko ababinyweye byagaragaye ko bibatera gukubita no gukomeretsa, bikongera ihohoterwa mu muryango, gufata ku ngufu n’ibindi biteza umutekano muke mu bantu.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 17 September, 2019


Nature
by : Edouard Nsengiyumva 17 September, 2019









FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links