Umunyamakuru wa Kiss FM yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira izindi nzego
by Edouard Nsengiyumva
13 August. 2019
@rwandatoday 9K Views
Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yatawe muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa yiyitiriye urundi rwego.
Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yatangaje ko uyu munyamakuru ukorera Kiss FM yatawe muri yombi nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yari ku kabari ka Demarage kari i Remera munsi ya Stade Amahoro yiyise umusirikare yaka ibyangombwa Umurundi witwa Ndorere Eric.
ADVERTISEMENT
Uyu Murundi w’imyaka 32 ngo yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aramukubita aragenda.
Abashinzwe umutekano w’aho ngaho ngo baramufashe bamushyikiriza RIB kuri Sitasiyo y’i Remera ari naho kugeza ubu afungiye, naho uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.
ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT