ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rusizi: Umuturage Yaciwe amafaranga kubera ko atazi gusoma

by Edouard Nsengiyumva 13 August. 2019 @rwandatoday 18K Views


13082019074906IMG_20190813_164843.jpg
ADVERTISEMENT


Umuturage witwa Nsabimana Dominique yaciwe amafaranga 2000 kubera ko atazi gusoma. Nk’uko bigaragazwa na kopi ya quittance N0529929B yatangiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo mu kagari ka Rusambu, ibi byabaye tariki ya 29/6/2019, amafaranga yakirwa n’uwitwa Philbert.

Iyi quittance imaze iminsi icicikana ku mbuga nkonyaranyambaga, abayibonaga bakaba bibazaga niba koko ibi bayarabaye cyangwa niba harakoreshejwe ikoranabuhanga bakayihimba. Abenshi bagayaga iki gikorwa bavuga ko bidakwiye ko umuntu acibwa amafaranga kubera ko atize.

ADVERTISEMENT

Mu kiganiro na radio isangano kuri telefone Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem, yahamije aya makuru, avuga ko koko ibi byabaye, ko nawe hashize iminsi ibiri amenye aya makuru.

Yavuze ko ibi byakozwe bitemewe n’amategeko, ko habayeho gukoresha ingufu z’umurengera mu kubahiriza amategeko. Uyu muyobozi kandi yemeje ko nta hantu na hamwe, haba mu mategeko cyangwa amabwiriza haba hateganywa ko umuntu utazi gusoma acibwa amafaranga.

Kubera iyi mpamvu, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko yahise asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo guhagarika ibi bikorwa, ndetse bakanasubiza amafaranga umuturage wayaciwe.


Abajijwe niba nta mpungenge zaba zihari ko hari n’abandi baturage baciwe amafaranga mu buryo nk’ubu bunyuranyije n’amategeko, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati: “ Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.

Ntitwabashije kubona nimero y’uyu muturage waciwe amande mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo tumubaze niba amafaranga yaciwe yarayashubijwe.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links