ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

BURERA:Uwamahoro abinyujije mu mugoroba w’ababyeyi yihangiye umurimo bikemura n’amakimbirane yo mu muryango

by NGABOYABAHIZI PROTAIS. 14 June. 2019 @rwandatoday 3K Views


1308201902074667752656_1009261616079166_8938937630108680192_n.jpg
ADVERTISEMENT



Uwamahoro Elizabeth ni umugore wo  mu kigero cy’imyaka 39, atuye mu karere ka Burera, umurenge wa Butaro , avuga ko biturutse ku mugoroba w’ababyeyi byatumye yihangira umurimo dore ko ngo yaryaga aciye inshuro. Ibi kandi byatumye amakimbirane yagiranaga n’umugabo mu rugo agabanuka.

Uyu mugore ngo watangiriye ku mafaranga ibihumbi  birindwi, none kuri ubu ngo ageze ku mafaranga ibihumbi 20 mu cyumweru.
Yagize ati: “Ndi umuntu waryaga bingoye kandi nakoreye abandi igihe kirekire, ariko binyuze mu mugoroba w’ababyeyi n’amatsinda nagize amahirwe nihangira umurimo aho mu kwezi mba mfite ibihumbi byanjye 80 kuri konti, ibi byatumye ntanga n’akazi kuri bagenzi banjye”.

Kugira ngo agere kuri uriya mushahara byamusabye urugendo rurerure.

Uwamahoro Elizabeth yagize ati: “Nakoreraga amafaranga 500 ku munsi kandi mfite abana bagera kuri 4 n’umugabo, narahingaga nkageza sa munani, bakampemba  500, kandi ntabwo sa sita nabaga nariye, ubwo najya kuyahaha nkaguramo ibiro 2 by’ibirayi, urumva mu bantu 6 ntabwo twari guhaga, ninjye utaragiraga ishyirahamwe, nta kimina mbese nta bizigame, nyuma rero yo kwitabirira umugroba w’ababyeyi, nkakurikirana neza uburyo ibikapu bibohwa kuko mu mugoroba w’ababyeyi turaboha nahisemo gushyira imbaraga mu kuboha ibikapu kandi birantunze n’umugabo ntitugica inshuro, kuko na we azi kubiboha”.

Umurimo uwamahoro yigiye mu mugoroba w’ababyeyi watumye aha umurimo umugabo we ndetse n’abandi bagera kuri 3.
Yagize ati: “ Twatangiriye ku gikapu kimwe tukigurisha amafaranga 2500, na cyo ariko ni icyo twari twahawe n’umugoroba w’ababyeyi kuko ni cyo twigiragaho kuboha; ariko kubera ko twari tugiye kuburara nahise nkinyarukana njya mu isoko rya Butaro bampa nguramo ibyo turarira ibi bituma ngira umwete ariko wo gukomeza uyu mushinga”.

Uwamahoro ngo yari afite ikibwana k’ingurube yiyemexa kukigurisha kugira ngo abone igishoro

 Yagize ati: “ Twari dufite icyana cy’ingurube, umuntu yari yatugabiye turakigurusha kugira ngo tugure ibikoresho, maze tugura ikidongi kimwe ku mafaranga 7000, ari nacyo gishoro,ariko kugeza ubungubu dufite ingurube zigera ku 12, kubera kuboha ibikapu mu gihe cy’umwaka mboha ibikapu, ibi byatumye umugabo wanjye na we abona umurimo kuko na we amfasha kubiboha ubu twavuye mu guca inshuro, iyo tubaze neza njye n’umugabo wanjye twigenye umushahara nibura twese duhembwa amafara buri wese ibihumbi 80, kuko ku kwezi ntitubura kwinjiza ibihumbi 160”.
ADVERTISEMENT

Uyu mugore avuga ko ataragira amafaranga ngo yahozwaga ku nkeke.

Yagize ati:  “Iyi nabaga ntagiye guhingira abandi twaraburaraga umugabo yagera mu rugo akambaza ibiryo nkabibura akampondagura ariko kuri ubu nakubwira ko umutekano wahageze cyane”.

Ntihabose Jean Bosco ni umugabo wa Uwamahoro na we ashimangira ko umugoroba w’ababyeyi ari ingirakamaro , kuko ngo ni kim,we mu byatumye amakimbirane yo mu rugo iwe ashira;agashishikariza abagabo bagenzi be kumva ko bikwiye ko bajya bawujyamo.

Yagize ati: “ Nakoreraga amafaranga 700 ku munsi nta na rimwe nagezaga mu rugo kuko narayaryaga agashira  , yabaga ari make arikou umugoroba w’ababyeyi ni ho nigiye kuboha ibikapu , ubu nakubwira ko nywa ibyeri njye n’umugore wanjye dufite abakozi batatu, buri wese ku gikapu ahembwa 500, iyo tumaze kubahemba nanjye umugore arampemba ku kwezi kuko ni we bosi nsanga mfite ibihumbi 80, urumva atari amafaranga?abacyumva rero ko umugoroba w’ababyeyi ureba abagore gusa  bazahera mu bushomeri ndetse bahore bakimbirana n’abo 
bashakanye, nk’uko byangendekeraga nkaraza abana hanze n’umugore wanjye”.

Mukamazera Speciose ni umwe mu bagore bakorera Uwamahoro ibikapu ku munsi ndo ashobora gucyura amafaranga agera ku 1000, na we ashimangira ko kuboha ibikapu ari umurimo watunga nyirawo.

Yagize ati: “ Ubu na njye kuba Uwamahoro yarabonye igishoro abikomora ku mugoroba w’ababyeyi byatumye aduha akazi , kuko ubu sinabura kugeza ku mugoroba ntaruzuza udukapu tubbiri , akanyihera amafaranga yanjye 1000, kuko tuba twapatanye . mbese mu kwezi simbura ibihumbi 25 , aya aramfasha kuko ubu na njye mu minsi mike ndi gutekereza kwikorerera reka mbanze ndebe neza isoko iko rihagaze , kuko Uwamahoro amasoko yarayafashe ndakurahiye , kuko usanga twuzuza igikapu bagitwara muri kano gace bakunda kugura ibikoresho nk’ibi”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko umogoroba w’ababyeyi ari ishuri.
Yagize ati: Byagaragaye ko umugoroba w’ababyeyi ari imwe mu ngamba nzi za Leta zishobora guhindura ubuzima bw’umuturage, bamwe bigiyemo kwizigamira , abandi na  bo urabona ko bahakuye umwuga , ntibikwiye rero ko abagabo iyi gahunda bayiharira abagabo gusa n’abagore bakwiye kugira uruhare mu kwitabira umugoroba w’ababyeyi , kandi aba bose bagenda bahungukira ubwenge tubasaba gukorera mu makoperative, kugira ngo bagere n’ubwo bakorana n’ibigo by’imari”.

Uwamahoro asoza  ashimira Leta yo yatekereje gushyira ho umugoroba w’ababyeyi, ngo kuko ugenda wubaka umuryango muri byose, aranenga kandi bamwe muri bagenzi be bigumira mu ngo aho kujya mu mugoroba w’ababyeyi , aba ngo ni  bo basigara inyuma mu iterambere kandi bagahorana amakimbirane mu ngo zabo.Ashishikariza abagabo gufatanya n’abagore babo mu iterambere ngo kuko gufatanya ni byo bimukuye mu guca inshuro.

Uwamahoro ngo afite isoko ry’ibikapu bikozwe mu mbarasasa mu turere twa Burera , Gicumbi Musanze na Gakenke, hari n’ibijya mu gihugu cya Uganda bahana imibi;ngo hari n’ubwo agura bimwe mu biba byaboshywe na  bagenzi be akunguka ho make.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links