ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Imyiteguro yo kwita izina ingagi zo mu birunga ku nshuro ya 15 irarimbanije

by RWANDATODAY EDITORIAL 12 August. 2019 @rwandatoday 5K Views


12082019080341b1-1279-307cfa5d-e5618.jpg
ADVERTISEMENT


Umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 15, aho muri uyu mwaka abana 25 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina.

Iki gikorwa ngarukamwaka kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, giteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2019, kikabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
ADVERTISEMENT

Imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zikomeje no gutanga umusaruro kubera ko n’inyungu ituruka mu bukerarugendo igenda izamuka, hamwe n’abasura ingagi by’umwihariko. Mu 2017 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 35 567, ibyara inyungu ya miliyoni $16.75.

Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 zabarurwaga mu mwaka wa 2010.

Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.

Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gusangiza abaturage baturiye pariki ku nyungu ituruka mu bukerarugendo, aho kuva mu 2005 bahabwaga 5% k’umusaruro wabwo, mu 2017 aza kongerwa agera ku 10%

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links