ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Muhanga: Umwana w’imyaka 15 amaranye igisebe imyaka 11 kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza

by CHIEF EDITOR 12 August. 2019 @rwandatoday 5K Views


12082019075328arton5546-6775a.jpg
ADVERTISEMENT



Uwiringiyimana Francoise ufite imyaka 15 y’amavuko avuga ko yafashwe n’indwara ku kuboko imutera igisebe ubu akaba akimaranye imyaka 11. Se yarapfuye, abana na Nyina utishoboye ku buryo babuze n’uko yivuza iyi ndwara.

Uyu mwana w’imyaka 15 afite igisebe amaranye imyaka 11 aratabaza ngo avuzwe akire ashobore kwiga neza.

Franҫoise Uwiringiyimana na Nyina batuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yafashwe n’iriya ndwara mu mwaka wa 2008 icyo gihe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Ngo yabanje gutindana ubu burwayi kubera kubura amikoro, ariko nyuma umubyeyi we aza kumujyana mu bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero baramubaga ntiyakira kuko yahise agaruka mu rugo kubera ko n’amafaranga bari bamaze guca umubyeyi yabanje kuyabura.
ADVERTISEMENT

Ati “Mama yarambwiye ngo dutahe kuko atabona amafaranga yo gukomeza kumvuza…”

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko ubu burwayi bwamuteye igisebe kinini ku kuboko kwandika no gufata ikintu muri uku kuboko bikaba bimugora.

Yavuze ko amashyira avanze n’amaraso aribyo biva mu kuboko kurwaye.

Ngo mu ijoro ntagoheka kuko aba aribwa kandi ngo kubera kurara adasinziriye hari ubwo asiba ishuri kuko aramukana umunaniro uvanze n’ububabare.

Umwe mu barezi bigisha uyu mwana witwa Sergius Hanganimana avuga ko ubusanzwe Uwiringiyimana ari umuhanga, ko abonye uko avurwa agakira akajya yitabira ishuri yatsinda neza kurushaho.

Mwarimu Hanganimana ati “Asiba ishuri iyo igisebe kimumereye nabi ariko ubusanzwe arashoboye kuko aza mu myanya y’imbere”

Ngo aramutse abonye ubufasha yakoherezwa muri kimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda nk’ibya Kaminiza cyangwa ibya gisirikare bya Kanombe byaba byiza kurushaho akavurwa akaba yakira.

Franҫoise Uwiringiyimana avuga ko muganga atigeze ahabwa igisubizo kivuga iby’indwara arwaye ariko ngo hari abajya bavuga ko yaba ari inzibyi, cyangwa ubwoko runaka rwa Kanseri.

Yinginga uwagira umutima wa kimuntu ko yamufasha akavurwa agakira akiga neza nk’abandi.

We na Nyina na barumuna be( niwe mfura mu muryango) baroye ingurube imwe ariko bashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links