ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore iterambere Merchiol ubana n'ubumuga amaze kugeraho abikesha kwihangira imirimo BISOME HANO

by Edouard Nsengiyumva 6 August. 2019 @rwandatoday 6K Views


06082019035444A766.jpg
ADVERTISEMENT


Umworozi w’inkoko utuye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke Tuganimana Merchiol ufite ubumuga bw’ingingo yiteje imbere abikesha ubworozi bw’inkoko aho amaze kwiyubakira inzu, yaguze isambu yagaciro ka miliyoni 3 ndetse atanga n’akazi. Tuganimana Merchiol avuga ko yatangiye afite inkoko mirongo 30 ubu akaba ageze ku nkoko magana 430. Ati “Mbere nta nzu nagiraga ikomeye, ariko korora inkoko byamfashije kubaka inzu ikomeye, nguramo amasambu abiri afite agaciro ka miliyoni 3”.
ADVERTISEMENT

Yakomeje avuga ko korora inkoko bimufasha kubona ifumbire kuko ifumbire y’inkoko ituma imyaka ye ku buryo iyo igihe cy’ihinga cyatangiye we aba afite imifuka ine y’ifumbire afumbiza imyaka ye mu gihe abandi baba bibaza aho bakura bene iyo fumbire. Uyu mushinga kandi umufasha mu mirire myiza kuko abana be babasha kubona inyama n’amagi ndetse bifasha n’abaturanyi be kuko yabashije guha akazi bamwe mu baturanyi be. 


Arashima kandi Leta y’ubumwe yahaye abafite ubumuga ijambo kuko batagihabwa akato, yasabye kandi abafite ubumuga kutisuzugura ahubwo bagashaka uburyo biteza imbere kuko nabo bafite ibyo bashoboye. Tuganimana Merchiol yoroye inkoko zigera kuri 430, kubera izo nkoko yaguze amasambu ya miliyoni 3, yiyubakira inzu nziza, abona ifumbire, yarwanyije izara, abana barya amagi, imyaka irera neza, , atanga n’akazi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links