ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Mbigenze nte ? Twaratandukanye none akomeje kumbuza amahoro

by Edouard Nsengiyumva 5 August. 2019 @rwandatoday 6K Views


05082019233936arton163-8dbdd.jpg
ADVERTISEMENT


.Umusore twatandukanye akomeje gushaka kuntandukanya n’umukunzi wanjye
.Twaratandukanye none akomeje kumbuza amahoro
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 yatwandikiye yifuza ko tumugira inama aho afite ikibazo kimukomereye ari guterwa n’umusore bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana akamusimbuza undi.
ADVERTISEMENT

Mu magambo ye uyu mukobwa yatwandikiye agira ati "
"Muraho !
Uyu musore twakundanye imyaka itatu,nyuma twaje gutandukana biturutse ku kuba yarambeshyaga ndetse akajya anambangikanya, numvise byaba byiza dutandukanye, twaratandukanye, Bidatinze naje kubona undi musore ansaba ko dukundana.
Kuri ubu urukundo rwanjye nawe rumaze gukomera kugeza ubwo yansezeranyije ko yumva twabana. Uyu musore twatandukanye akimara kumenya ko mfite umusore dukundana yatangiye gukora uko ashoboye kose ngo dutandukane. Bigera n’ubwo anzanira impano ndi kumwe n’umukunzi.
Ibi byaje gutuma umukunzi wanjye ambaza niba twaratandukanye cyangwa twaba tukiri kumwe, naramuhakaniye bisa n’aho abyumvise gusa uyu musore akomeje kugenda ambuza amahoro ku buryo njya kubona nkabona akoresheje nimero ntazi akanyoherereza ubutumwa bw’amagambo y’urukundo, naramwiyamye ariko yakomeje kuvunira ibiti mu matwi nahinduye nimero akomeza kumbera kwa kundi kuko ntamenya aho akura nimero ndi gukoresha.
Kandi bitewe n’uko umukunzi wanjye dukunda kuba turi kumwe hari igihe afata telefone yanjye akabona ubutumwa bw’uwo musore buraje.

Mu miza ya mbere narabimuganirije none bisigaye bisa nk’aho abona ko ndi ku muryarya none mungire inama nkore iki ngo uyu musore amveho burundu, atazakomeza kunsenyera urukundo rwanjye.
Mumfashe kuko ndumva umutima wanjye uremerewe ndabona uyu musore nta mahoro anyifuriza,kandi arashaka kuntandukanya n’umukunzi wanjye wari umfiteho imigambi ikomeye".

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links