ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa ba Nadia

by Edouard Nsengiyumva 3 August. 2019 @rwandatoday 10K Views


030820192035101462456014_nadia.jpg
ADVERTISEMENT


Nadia ni izina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki rikaba risobanura “ibyiringiro.” Iri zina rikunze kugaragara mu bihugu by’iburayi no mu bihugu by’abarabu.
Nadia ni umuntu ukunda gukorera ubuvugizi ibibazo biriho, ntiyizirika ku bintu kandi ashobora guhimba udushya dutangaje. Nubwo abandi bantu baba babona ibyo yatekereje bitangaje, we aba yatekereje ibitangaje kurushaho muri we. Akunda abantu gusa ashyira inyungu ze imbere ya byose. Abantu akunda aba yumva atabasha kubaho atari kumwe nabo. Iyo akiri umwana muto Nadia aba agira igikundiro cyane, yishimira gusetsa abo mu rugo iwabo. Kubera ko akunda gutekereza ibintu biri ku rwego rwo hejuru bitapfa gushoboka, aba yumva uko abayeho bidahagije.
ADVERTISEMENT

Ibyo Nadia akunda
Nadia agira umutima wo gufasha, agira ubumuntu muri we ku buryo yanga umuntu uhohotera aandi. Agira imyumvire ye aba yarishyizemo, akunda kujya mu bikorwa bihuriwemo n’abantu benshi ahanini bigamije gufasha cyangwa bijyanye n’iyobokamana. Afungutse mu mutwe kandi agira ubwumvikane mu bandi, ukwemera kwe ntikujegajega. Mu rukundo agira amarangamutima menshi, ashyira umukunzi we imbere kandi atinya guhemukirwa. Nadia ni umunyamahirwe, akunda kugera ku byo ashaka. Akunda ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubujyanama ubuganga, ububyaza cyangwa gukora mu miryango ifasha.

Rimwe na rimwe ashobora gukunda politiki. Nadia akunze kuvamo umugore ubereye urugo.
Ibyamamare byitwa iri zina
Nadia Buari: yamenyekanye muri filime zo muri Nigeria cyane cyane mu yo akina yitwa Beyonce
Nadia Fordes: ni umunyamideli wabigize umwuga
Agasaro Nadia: uyu ni umugore wa Riderman wamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo yakoraga ubukwe n’uyu muraperi

Niba wifuza kuduha inyunganizi cyangwa ushaka gusobanuza izina ryawe twandikire kuri whatsapp nimero 0722903039

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links