ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Heritage group yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yatumiyemo Serge Iyamuremye na El-Max kagoma k'Imana n'abandi bahanzi bakomeye mu ndirimo zo guhimbaza Imana

by Rwandatoday 1 August. 2019 @rwandatoday 16K Views


01082019012511heritage.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Musanze hateganyijwe igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana, cyateguwe na group yo muri EAR( Anglican) yitwa Heritage group. 

Icyo gitaramo kizabera ku rusengero rya Anglican aho iyo group isanzwe ikorera umurimo w'Imana sainte John.

Muri icyo gitaramo cyo guhimbaza Imana batumiye abahanzi batandukanye bamenyerewe hano mu Rwanda mu ndirimbo zaririmbiwe Imana nka Serge Iyamuremye wamamaye cyane ku ndirimbo Yesu arampagije, Olivier legend, Emmy Niyonzima ndetse n'umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop isanzwe itamenyerewe mumuziki wa Gospel cyane hano mu Rwanda,
ADVERTISEMENT

Mu kiganiro twagiranye n'ushinzwe itangazamakuru muri Heritage group yabwiye Rwandatoday ko imyiteguro bayigejeje kure kandi ko biteguye ndetse ko abazitabira bazatahana ibyishimo bidasanzwe kandi bizeye ko ibyo bateguye bizanyura buri wese yagize ati" Imyiteguro tuyigeje kure  ndetse na sound ikunda gutenguha ibiramo byinshi twarayiteguye cyane kuko abenshi mu ntara nicyo kibatenguha cyane ariko iyi concert yacu turashaka guhembura imitima ndetse no ku majwi abitabiriye bagataha banyuzwe " .

Iri tsinda rya Heritage rigizwe n'abarirmbyi 6 n"abacuranzi 10 rikaba rimaze imyaka 3 mu ruhando rwo kuramya no guhimbaza Imana kuko ryatangiye mu mwaka wa 2017, bakaba bafite indirimbo 6 z'amajwi mu kiganiro twagiranye nabo bakaba bafite imishinga yo gukora izindi ndetse n'amashusho ya zimwe ziri hanze. 
Twabibutsa ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 04/08/2019.
Iki gitaramo bacyitiriye izina ry'indirimbo yabo bakoranye na EL Max kagoma k'Imana bise "Urahambaye".

Intego y'ikigitaramoiboneka mu gitabo cy'umuhanuzi  Yeremiya 10:6 havuga ngo "Ntawe uhwanye nawe Uwiteka. 

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links