ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyuma yo gutabwa muri yombi abagabo babiri batangaje uburyo bicaga abamotari bakajyana imyambaro yabo mubapfumu kugirango batsirike urubanza

by Edouard Nsengiyumva 23 July. 2019 @rwandatoday 2K Views


23072019204921youngmulo-703x422.jpg
ADVERTISEMENT


Abagabo babiri baherutse gufatwa na Polisi ya Uganda nyuma yo kwica umumotari camera zo ku nzu zikabafata bavuze uburyo bica abamotari.
Umwe mu bafashwe witwa Young Mulo yabwiye abanyamakuru na polisi ko buri mu motari bishe imyambaro bayitwariraga umupfu kugirango afunge imizimu yabo atazagira uwo ivugiramo ndetse no gufunga urubanza kugirango hatazagira ubakeka akaba yajya kubarega kuko Abapfumu ngo bazi gufunga imanza.
ISO n’abapolisi ba Flying Squard bafashe Young Mulo ubundi amazina ye nyayo ni Aloysius Tamale bamusanze mu nzu y’umupfu ahitwa Kiwumu- Bukalango muri Wakiso.
ADVERTISEMENT

Umupfumu akaba yitwa Dan Yiga bakaba basatse inzu ye akoreramo iby’ubupfumu maze basangamo inyundo bakoresha bica abantu ,basangamo imyambaro yumiyeho amaraso n’ibyuma nawe akaba yafashwe afungiwe kuri polisi ya Natete.
Undi wafashwe ni John Bosco Mugisha bakunda kwita Mukiga nibo bombi bishe uwa bodaboda witwa Derrick Mulindwa bakaba baramwishe bamunize nyuma bamukubita inyundo mu mutwe barawujanjagura.
Young Mulo w’imyaka 24 gusa avuga ko bamaze kwiba moto 6 kandi bajya kuziba Boss yabahaye ikiraka cyo kuzishaka n’ubwo amazina ya Boss yagizwe ibanga.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala n’inyengero zayo witwa Luke Owoyesigire yabwiye ikinyamakuru cya Bukedde ko Mulo yavuze ibintu byinshi harimo aho yabanje guhisha inyundo yakoresheje kwica Mulindwa ariko ko yari yabanje kwanga kuvuga kugeza ubwo bamufashe mu kuboko kwageze kuvunika agataka ati mureke noneho mbabwize ukuri maze byose arabivuga.

Mulo avuga impamvu bica abamotari ari uko baba banga ko ashbora kubateza ibibazo cyangwa nawe akaba yabarwanya akicamo umwe kandi hari imvugo ivuga ngo aho kuburana n’umuntu waburana n’umurambo we.
Yavuze igituma biba moto ko ari ubukene ndetse yeretse polisi uburyo yica abamotari ko batega moto ari 2 bagera aho bapanze kumwicira bakamuhagarika bityo agahita umufata mu ijosi vuba vuba akagubanura undi agahita azana inyundo agakubita kumutwe akaba arapfuye.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links