ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ibigo by’amashuri biragirwa inama yo kuba maso mu gihe cy’ibiruhuko

by Aline UWITONZE 21 July. 2019 @rwandatoday 12K Views


21072019013659csm_Ngororero_DISTRICT_61_fbfe62972f.png
ADVERTISEMENT



Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero ifatanye Dusengimana Evariste w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ibikoresho yari yibye ku kigo cy’amashuri cya ESCOM Rucano ( Ecole secondaire communautaire de Rucano).

Ibi bikoresho birimo imyenda, inkweto ,ibikapu ,mudasobwa (Laptop) ndetse n’indobo; ibi byose bikaba byaribwe mu ijoro ryo kuwa 18 Nyakanga byibwa na Dusengimana usanzwe unaturiye n’iki kigo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengererazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu musore yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana saa21h00 zo kuwa 18 Nyakanga abaturage babonye uriya musore afite ibintu baramucyeka niko kwitabaza Polisi maze itangira igikorwa cyo kumushakisha iramufata.”
ADVERTISEMENT

Yakomeje avuga ko uyu musore yibye ibi bikoresho ubwo abanyeshuri barimo bitegura kujya mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri.

CIP Kayigi avuga ko Dusengimana yabaciye mu rihumye dore ko anaturanye n’ikigo akajya mu macumbi y’abanyeshuri agatwara ibikoresho byabo, akomeza avuga ko ubwo Polisi yageraga iwe yasanze ibikoresho yatangiye kubihisha mu mwobo.

Yagize ati “Polisi ubwo yageraga kwa Dusengimana yasanze amaze gucukura umwobo bimwe mu bikoresho yari amaze kwiba ari kubishyiramo kugira ngo asibanganye ibimenyetso hatagira ubibona.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kugira inama ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kunoza imicungire y’umutekano w’ibigo bashinzwe kuyobora kugira ngo umutekano w’ibikoresho byaba iby’ikigo cyangwa iby’abanyeshuri ubashe kwizerwa.

Yongeyeho ko umuyobozi w’ikigo afite inshingano nyinshi zirimo no kumenya umutekano w’ibikoresho bikoreshwa mu kigo n’iby’abanyeshuri abereye umuyobozi cyane cyane muri ibi bihe baba bari mu biruhuko, bityo akabagira inama yo gushaka abashinzwe kubirinda babifitiye ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaza nyuma.

CIP Kayigi yashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma ibyo bikoresho bifatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, anasaba n’abandi kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose bagiriye amakenga.

Dusengimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Kabaya kugira ngo akurikiranwe.

Mu ngingo ya 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links