ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abakabakaba ibihumbi 20 gusa nibo bakoresha imashini za EBM mu gihe mu Rwanda habarurwa abacuruzi ibihumbi ijana na mirongo itandatu banditse mu bitabo by’ ubucuruzi

by Edouard Nsengiyumva 20 July. 2019 @rwandatoday 3K Views


20072019225109EBM.jpg
ADVERTISEMENT


Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko kigiye gutanga imashini 1000 za EBM ku bacuruzi bato mu rwego rwo kongera umubare w’ abatanga inyemezabwishyu za EBM hagamijwe no kongera umusaruro ukomoka mu misoro .
Ikoreshwa nabo rya EBM (Electronic Billing Machine ) ni kimwe mu bishyirwa mu majwi n’inzego zitandukanye ko gihombya ubukungu bw’ igihugu.Imibare igaragaza ko mu bacuruzi ibihumbi ijana na mirongo itandatu banditse mu bitabo by’ ubucuruzi , abakabakaba ibihumbi 20 gusa aribo bakoresha izi mashini , abandi bakanga kuzikoresha nkana kandi banazifite mu rwego rwo kunyereza imisoro.
ADVERTISEMENT

Mu minsi ishize abasenateri bashyize mu majwi abantu bafite utubari , za resitora , abacuruza muri za butiki, abacururiza mu masoko ko badatanga izi nyemezabwishyu za EBM kandi benshi bakabikora nkana .Gusa ngo hari n’abatazifite ariko kandi byakabaye ngombwa ko bazigira .
Komiseri mukuru wa RRA Bwana Bizimana Ruganintwari Pascal avuga ko muri uyu mwaka w’ ingeno y’ imari 2018-2019 ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kizatanga imashini za EBM 1000 zikazahabwa abacuruzi baciriritse batajyaga bazikoresha .”ntituzabashyira muri TVA ariko kandi bazahabwa izo mashini bazikoreshe bakore mu buryo bw’ ikoranabuhanga “.Umuyobozi wa RRA asobanura kandi ko kuba hari abantu bamwe bakoresha EBM abandi ntibazikoreshe bitera ubusumbane mu bacuruzi ari nayo mpamvu n’abacuruza utuntu bita ko ari duto bakwiye kuzikoresha .Izi mashini ngo zizatangwa ku buntu mu rwego rwo gufasha abazikoresha kuzibona bitabagoye .Muri uyu mwaka w’ inegngo y’ imari abacuruzi bose baba abakorera muri za butiki, abadandaza mu isoko bakangurirwa gukoresha za EBM kandi bagataga inyemezabwishyu zemewe .

Umuco wo kwaka inyemezabwishyu ya EBM uracyari hasi
Bamwe mu basenateri bavuga ko hakenewe imbaraga zikomeye zo kwigisha abanyarwanda kugira umuco wo kwaka inyemezabwinshyu za EBM mu rwego rwo kubungabunga imisoro ya Leta .Senateri Bizimana agira ati “ ubucuruzi buciriritse nibwo bwinshi nyamara abantu ntibashishikarira kwaka abo bacuruzi izi nyemezabwinshyu, bityo bikagira ingaruka ku bukungu bw’ igihugu.”
Agira inama abanyarwanda bose uhereye no ku bayobozi ubwabo kugira umuco wo kwaka EBM igihe bagiye guhaha kuko iyo batayatse baba bahombeje igihugu.Ikindi kandi ngo biragoye ko umucuruzi yibwiriza kuyiguha kuko benshi baba bagambiriye kunyereza imisoro.Senateri Bizimana akagira inama na bene aba bacuruzi ko kwanga gutanga Inyemezabwishyu ya EBM ari ukumunga ubukungu bw’ igihugu dore ko imisoro igize 54% by’ingengo y’ imari igihugu gikoresha .

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links