ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abantu batatu bafatanwe ibiyobyabwenge

by OUR REPORTERS 18 July. 2019 @rwandatoday 4K Views


18072019233032csm_black-man-arrested_13fb92_ae9800cba6.jpg
ADVERTISEMENT



Polisi ikorera mu turere twa Gatsibo na Rusizi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga, bafatanye abantu batatu ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitemewe.

Umwe muri aba bafashwe n’uwitwa Munyaneza John w’imyaka 36 wafatiwe mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore atwaye mu modoka ifite icyapa kiyiranga UBB 857N amacupa 2400 y’inzoga z’inkorano zitemewe zizwi ku izina rya Gubwaneza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko iyi modoka yafashwe n’abapolisi ubwo bari bari mu kazi mu muhanda.

Yagize ati “Iyi modoka yaraje igeze ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barayihagarika basanga ipakiye izo nzoga babajije nyirazo ababwirako yemerewe kuzikora bamubajije icyangombwa kimwemerera kuzikora gitangwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge(RSB) basanga ntacyo afite.”

CIP Twizeyimana avuga ko iyi modoka n’izi nzoga na nyirazo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kabarore.
ADVERTISEMENT

Mu gihe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe Polisi yahafatiye Hakizimana Emmanuel w’imyaka 23 na Urwinkunda Dany w’imyaka 16 bafite udupfunyika 290 tw’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugira ngo aba bantu Polisi ibafate ari amakuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “ Nyuma y’uko abaturage bagiriye amakenga aba basore ko bashobora kuba bafite ibiyobyabwenge bahise bitabaza Polisi, natwe tukimara guhabwa ayo amakuru tujya kubareba dusanga koko amakenga abaturage bagize ni ay’ukuri tubafatana udupfunyika 290 tw’urumogi tubashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe.”

CIP Kayigi yakomeje agira inama abaturage ko bakwiye kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kuko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese ukoresha ibiyobyabwenge.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda , uhindura, ubika , uha undi , ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkarwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf ) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf ) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Aba batatu bafashwe mu gihe Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bari mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, by’umwihariko muri iki cyumweru hari gukorwa ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO











Nature
by : RWANDATODAY TEAM 9 December, 2019






FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links