ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Matteo Bruni yagizwe umuvugizi mushya wa Kiliziya Gatolika SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 18 July. 2019 @rwandatoday 8K Views


18072019140749matteo-bruni-620x791-70527.jpg
ADVERTISEMENT


Papa Francis umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi,yashyize Matteo Bruni ku mwanya w’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika i Vatican.
Ni igikorwa Papa Francis yakoze kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019.
Matteo Bruni ukomoka mu Bwongereza yari amaze imyaka ikabakaba 18 akora mu bijyanye n’itangazamakuru ry’i Vatican guhera aho yari yahawe izi nshingano mu mwaka wa 2009.
ADVERTISEMENT

Ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru kivuga ko mu mwaka wa 2013 Matteo yagizwe ushinzwe itangazamakuru mu ngendo Papa agirira hanze ya Vatican, akazi yamazemo imyaka hafi itandatu.
Matteo Bruni wahawe umwe mu myanya ikomeye mu bijyanye n’ubuvugizi ku isi, byitezwe ko azatangira kwigaragaza kuri uyu wa Gatandatu ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu isuzuma ry’amagufwa yasanzwe mu cyumba cy’imwe mu nzu y’i Vatican.
Bikekwa ko ayo magufwa ari ay’umwangavu w’Umutaliyani Emanuela Orlandi waburiwe irengero mu myaka 36 ishize.
Matteo w’imyaka 42 yemerejwe ko ariwe ugiye kuba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu nzu yari asanzwe akoreramo imirimo ye y’itangazamakuru.
Ushinzwe itumanaho i Vatican, Paolo Ruffini yavuze ko Matteo ari umukozi mwiza ukorana ubunyamwuga.

Bikimara gutangazwa ko ariwe ubaye umuvugizi mushya wa Kiliziya, Matteo yishimiye icyizere yagiriwe, avuga ko ari icyubahiro kuri we.

Uyu mugabo uhawe imirimo mishya, asimbuye Alessandro Gisotti wari umuvugizi w’agateganyo wa Kiliziya Gatolika.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links