ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rulindo:Umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano DASSO wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi yishwe n’ abantu bataramenyekana.

by Edouard Nsengiyumva 18 July. 2019 @rwandatoday 18K Views


18072019131804dasso.jpg
ADVERTISEMENT


Umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano DASSO wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo yishwe n’ abantu bataramenyekana.
Saa tanu z’ amanywa kuri uyu wa Kane 18 Nyakanga 2019, nibwo abana batashyaga inkwi mu ishyamba ryo muri aka gace rizwi ku izina rya ‘Jebeka’ babonye umurambo wa nyakwigendera Nshimiyimana Denis.
Sebagabo Nkunzingoma Zazou, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyinzuzi yatangaje ko Nshimiyimana Denis ejo yiriwe ku murenge ku kazi, ataha nimugoroba ngo yongeye kugaragara saa tanu z’ amanywa uyu munsi yishwe.
ADVERTISEMENT

Yagize ati “Amakuru yamenyekanye saa tanu z’ amanywa, tujyayo dusanga ari DASSO wayoboraga abandi mu murenge wa Cyinzuzi.”
Umurambo wa Nyakwigendera wabonetse mu kagari ka Rudogo, umudugudu wa Munini mu ishyamba, ubwonywe n’ abana batashyaga inkwi.
Gitifu Zazou avuga ko mu bigaragarira amaso Nshimiyimana Denis yishwe, nubwo abantu bamwishe bataramenyekana.
Ubwo twavuganaga, umurambo wari ukiri mu ishyamba hategerejwe abakozi b’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB ngo batangire iperereza kuri ubu bwicanyi.

Amakuru twahawe n’ abatuye hafi y’ aho uyu murambo wabonetse avuga ko nimugoroba yanyereye mu kabari k’ ahitwa I Musenyi.
Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, gusa yishwe nyuma y’ umunsi umwe avuye mu bikorwa by’ umukwabo wo gufungira abacuruzi batishyura neza imisoro ya Leta.
Biteganyijwe ko umurambo urajyanwa mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa. 

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links