ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kurakomeje higishwa abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

by CHIEF EDITOR 18 July. 2019 @rwandatoday 2K Views


18072019002436csm_image__1__copy_01_859324b005.jpg
ADVERTISEMENT



Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kuri uyu wa 17 Nyakanga mu ntara zose z’igihugu hatanzwe ibiganiro bishishikariza buri wese kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge.

Nk'uko ukwezi kugabanyijemo ibyumweru bine, iki cyumweru Polisi yagihariye ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo. Kuri uyu wa Gatatu ibiganiro bikaba byibanze mu kwigisha ibigo by’amashuri, abamotari, abanyonzi ndetse n’abikorera imizigo bazwi ku izina rya “karani ngufu.”

Mu ntara y’iburengerazuba ibi biganiro byabereye mu bigo by’amashuri, mu bamotari n’abanyonzi mu turere twose.

Mu karere ka Ngororero byabereye mu bigo by’amashuri bya TTC Muramba, CIC Muramba na APEJERWA- Nyange .

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga aganira n’abanyeshuri bo muri ibi bigo yabasabye guha agaciro amasomo yabo kuko aribyo biba byarabazanye, bakirinda ibiyobyabwenge kuko uwabikoresheje atongera gukurikira amasomo uko bikwiye.

Yagize ati “Ukoresha ibiyobyabwenge nta kindi ahora atekereza uretse byo, kandi iyo wabikoresheje bigushora no mugukora ibindi byaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, kwiba, ndetse n’izindi ngaruka nko gutwara inda utateganije n’ibindi byaha bitandukanye bigutanya n’ishuri bityo ukaba wangije ubuzima bwawe bw’ejo hazaza.”

SP Mayinga yabasabye kubyirinda no kugira uruhare mu kubikumira batanga amakuru ku gihe y’ababikoresha.
ADVERTISEMENT

Muri ibi bigo byose abanyeshuri nyuma yo kuganirizwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bahise bashinga amatsinda yo kubikumira.

Ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko higishijwe abatwara imizigo (Abakarani) bakorera mu isoko rya Kimironko bibumbiye muri koperative IMBARAGA Z’IGIHUGU, bibutswa ko ibiyobyabwenge nta kiza bigira uretse kuyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.

Umuyobozi ushinzwe uburere mboneragihugu ndetse no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu mujyi wa Kigali (RPCEO) Chief Inspector of Police Joseph Nzabonimpa yabwiye abakarani ko kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge buri wese bimureba.

Yagize ati “ Nta cyiza na kimwe wakura mu biyobyabwenge usibye kugusigira ingaruka nyinshi zitandukanye, nk’uko izina ryabyo rivuga ntiwayoba ubwenge ngo ugire icyo wigezaho mu iterambere.”

Yakomeje ababwira ko bakwiye gukora akazi kabo neza birinda uwari we wese wabajyana mu biyobyabwenge kuko uwabigiyemo iterambere rye rihita rirangira.

Nyuma y’ibiganiro aba bakozi biyemeje kurwanya no gutangira amakuru ku gihe aho babonye umuntu ukora ibinyuranyije n’amategeko ndetse baniyemeza gushinga itsinda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi biganiro kandi byanabereye no mu bigo by’amashuri ndetse no mu banyonzi hirya no hino mu turere tw’umujyi wa Kigali.

Mu gihe mu ntara y’Amajyepfo iki gikorwa cyabereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare naho higishwa abakora umwuga wo kwikorera imizigo, mu karere ka Nyanza higishizwe abamotari n’abanyonzi. Iki gikorwa cyabaye ndetse no mu karere ka Nyaruguru.

Mu ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu turere twose tugize iyi Ntara, aho cyibanze cyane mu bigo by’amashuri.

Mu ntara y’Iburasirazuba na ho iki gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye mu bigo by’amashuri byose bigize uturere tw’iyi Ntara.

Ubutumwa bwose bwatanzwe muri ibi bikorwa bwibanze mu gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links