ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Karongi: Nizigiyimana Emmanuel w’imyaka 23 yakoze umuhanda w'ibirometero bisaga 7 Ku giti cye - Inkuru

by OUR REPORTERS 17 July. 2019 @rwandatoday 18K Views


17072019130832capture3-17-5e314.jpg
ADVERTISEMENT



Nizigiyimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi amaze guhanga umuhanda w’ ibirometero 7 na metero 279 ari wenyine. Uyu musore asaba Leta kumufasha gukora amateme kuko yo atashobora kuyakora.

Abaturage baturanye nawe bavuga ko atangira bagirango ni umurwayi wo mu mutwe ariko bakaza gusanga ibyo akora ari ibintu bizima.

Nizigiyimana yabwite TV1 ati “Igitekerezo cyo gukora umuhanda cyanjemo mu gihe nari naje guhinda mbona igihuru gitangira abahetsi kibabuza gutambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema umuhanda ntangira nywukora gutyo” .

Avuga ko uyu muhanda yatangiye kuwukora muri 2016, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntarahagarara icyumweru na kimwe. Atangira saa moya akageza saa tanu, akongera ahahera saa cyenda akageza saa kumi n’ ebyiri.

Ati “Nta muntu n’umwe wigeze umfasha ibyo mvuga ni ukuri” .

Abaturage ba Nizigiyimana Emmanuel uyu muhanda yawukoze wenyine. Yatangiye bagira ngo ni umurwayi wo mu mutwe ariko baza gusanga ibyo akora ari bizima.
ADVERTISEMENT

Umwe mu basaza baturanye na Nizigiyimana ati
“Biteye ubwuzu biteye n’ ishema kandi biranatangaje cyane cyane nkamwe mubibonye abandi twarumiwe. Kubona turi abantu miliyoni ntitubone umuhanda, kubona iyo dufite mu kagari hari ahadaharuye. Umwana w’ imyaka 23 utaruta abandi mu gihagararo aritanga iki gikorwa akigeraho” .


Abaturage bashimira uyu musore bakavuga ko ari intwari ndetse ko nta gihembo babona bamuha.

Umwe mubaturage ati “Icyo navuga kuri uyu mwana, ibyo yakoze ni ibintu birenze urugero.

Nta n’ ikintu rwose wabona wamuhemba ukurikije ibikorwa yakoze. Na Leta turakora n’ imiganda n’ iki ntabwo dukora ibikorwa bimeze gutya”.

Umubyeyi wavukiye mu gace uyu musore yahanzemo umuhanda agira ati “Ndi umwana nanyuraga aha hantu nkabona ziriya nyiragashihe. Nk’ umuntu utembera aha ngaha ngenda mbona uyu musore arimo arakora iki gikorwa.

Abantu bamwe bakavuga ngo ni umusazi, ariko nge nareba nkurikije ibikorwa by’ iterambere ngasanga atari ubusazi ahubwo ari ukubona ko twari dukeneye kugira ngo tubone uko tugenda ahantu heza” .

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Nanjye ubwanjye ndahanyura nkiterera urwenya sindamuha n’ igiceri cya 10 ngo mubwire ngo warakoze” .

Ubusanzwe umuhanda ukorwa na Leta cyangwa abaturage batuye ahantu runaka bikozwe muri gahunda y’ umuganda.




Ntibisanzwe kubona umuntu umwe ahanga umuhanda.


Minisiteri y’ ibikorwaremezo ibinyujije ku rubuga rwa twitter yatangaje ko ifatanyije n’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imihanda bateganya gusura uyu musore bakareba icyo yamufasha.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links